Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko hari ubwumvikane hagati y’umusore n’umukobwa no hagati y’imiryango yabo, kuba umuhungu adafite inkwano bitaba imbogamizi yatuma atabona umugeni.

 

By Muhire Norbert | Views : 7098 | Kuya 10-03-2016 14:45



Ababyeyi bo mu bice bitandukanye byo mu karere ka Rutsiro twaganiriye kubijyanye n’Inkwano bavuze ko bayifata nk’ishimwe ry’ababyeyi ko bareze neza, ko atari ikiguzi, bityo ko itaba imbogamizi yatuma abana babo bashyingiranwa.

Munyandamutsa Boniface, umubyeyi w’imyaka isaga 60 y’amavuko, avuga ko yashatse mu mwaka w’I 1972 adatanze inkwano kubera kubura amikoro, ariko mu gihe cyose amaranye n’umugore we, babanye neza baruzuzanya, nta makimbirane ari mu muryango wabo.

Mu babyeyi bangana na 90% twaganiriye, bahamije ko kuba umusore adafite inkwano bitamuviramo kubura umugeni, kuko bita cyane ku bwumvikane aba afitanye nawe.

Uwitonze Herena, nawe ni umubyeyi, yavuze ko nubwo gutanga inka byagabanutse, basigaye bakwa amafaranga ari hagati 150.000 na 200.000, 200.000 ku mukobwa ufite amashuri, ariko nabwo utabashije kubona aya mafaranga bitamubera impamvu yo kubura umugeni.

Abakobwa n’abasore bo muri Rutsiro bavuga ko biyumvikanira hagati yabo, ubundi icyifuzo cyo kubana bakakigeza kubabyeyi kandi batabangamira utabashije guhita abona inkwano.

Agaruka ku kibazo cy’inkwano, Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa transparency Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yasabye abanyarwanda kutumva ko inkwano ari ikiguzi, ahubwo bakumva ko ababyeyi b’umuhungu bafatanyije n’ab’umukobwa baba bakwiye gushyira hamwe mu guhanga urugo rushya rw’abana babo, kuko usibye ishimwe, nta kiguzi wabona ugura umuntu.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd