Imyumvire kuri Gender, itaranoga mu karere ka Rutsiro, ikomeje gutuma bamwe mu bagore bumva ko bigaranzuye abagabo, maze bakirara mu tubari, bikabaviramo ubusambanyi no gusenyuka kw’ingo zabo.

 

By Muhire Norbert | Views : 4956 | Kuya 10-03-2016 14:14



Dusengumuremyi Christine, umuturage mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Mushubati, yavuze ko benshi mu bagore bo muri kano gace baduye umuco wo kubyukira mu tubari bakatwirirwamo, bataha bakarwana n’abagabo babo.

Christine akomeza avuga ko abagore bo muri kano gace usanga nabo baharika abagabo babo bakabashakiraho abandi, yavuze ko babiganiriyeho no mu nama y’umutekano bakemeza ko bazajya babiyamira mu ruhame, batakumva ngo babyubahirize bakabafatira ibihano.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerence, yavuze ko abagore barara mu kabari bibwira ko ari ukwigaranzura abagabo ari imyumvire mibi, igaragaza ko batarasobanukirwa Gender, iyi myumvire ibakururira ubusambanyi, bikabaviramo kwisenyera ingo.

Ayinkamiye yongeyeho ko bagiye kongera ubukangurambaga kugirango bigishe ababyeyi b’abagore ko kurara mu kabari atari umuco no guharanira uburenganzira , ahubwo ari ukwiyandarika.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd