Abaturage bo mu karere ka Rutsiro, mu ntara y'iburengerazuba, baracyagaragaza imyumvire yo guha akato no gupfobya abana bafite ubumuga, mu gihe leta y’u Rwanda iha uburenganzira bungana buri wese.

 

By Muhire Norbert | Views : 5145 | Kuya 09-30-2016 09:35



Marciana Mukamakuza umubyeyi w’imyaka isaga 55 y’amavuko, afite umwana w’umuhungu w’imyaka 19 ufite ubumuga bwo mu mutwe, ababazwa n’uko abaturanyi be baha akato umwana we bamwita ikigoryi n’andi mazina adashimishije.

Marciana yagize ati:”Baravuga ngo ni ikigoryi, ni umusazi, bamuhaye akato pe! aherutse kugwa hasi bose baramushungera isoko rimuremeraho bamwita umusazi kandi ntihagira umuha ubufasha”.

Uyu mubyeyi yongeraho ko ntabufasha abona bwo kwita ku mwana we kuko kubera ubukene atabasha no kumutangira mitiweri.

Abaturanyi ba Marciana Mukamakuza bemeza ko muri aka gace batuyemo baha akato kandi bagapfobya abana bafite ubumuga kuko baba bumva ko ntacyo bamaze.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Emerence Ayinkamiye aganira n’itangazamakuru, yavuze ko imyumvire ku bantu bafite ubumuga itari ku rugero rushimishije, kuko nubwo batakibabyara ngo babajugunye babarekera mu muryango ariko bakabita ibigoryi, ibimuga n’andi magambo abapfobya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bukomeza buvuga ko ubukangurambaga bukomeje kugirango inzitizi ku bana bafite ubumuga zikurweho n’imyumvire y’ababyeyi ihinduke, aho hashyizweho n’inzego zibahagarariye kuva ku mudugudu kugera ku karere, kandi mu bikorwa by’iterambere ry’akarere bazirikana abafite ubumuga kugirango batabangamirwa nabyo.

Itegeko Nº01/2007 ryo ku wa 20/01/2007 rirengera Abantu bafite ubumuga muri rusange, rikavuga ko abafite ubumuga bahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda. Hashyizweho amategeko teka anyuranye agamije gushyira mu bikorwa iri tegeko.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd