Ubuyobozi n'abaturage bo mu karere ka Rutsiro mu ntara y'iburengerazuba bw'u Rwanda bahangayikishijwe n'ikibazo cy'inkuba zihitana benshi mu bihe by'imvura mu karere kabo.

 

By Muhire Norbert | Views : 6342 | Kuya 09-27-2016 11:12



Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 30 tw'u Rwanda, kakaba gafite imisozi miremire kandi gaherereye mu burengerazuba bw'igihugu mu gace kari mu nkengero y'ikiyaga cya kivu.

Aka karere ka Rutsiro niko kaza ku isonga mu kugira inkuba zihitana ubuzima bwa benshi.

Aganira n'ikinyamakuru Umurashi, umuyobozi w'akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, yavuze ko muri kano karere bahangayikishijwe cyane n'ikibazo cy'inkuba zihitana ubuzima bwa benshi, kandi kugeza ubu nta muti urambye barakibonera, uretse amabwiriza yo kwirinda babwira abaturage n'imirinda nkuba yashyizwe hamwe na hamwe.

          Uwo hagati, mayor wa Rutsiro, ba visi mayor iburyo n'ibumoso na Gitif w'akarere

Mu byo basaba abaturage kwirinda harimo, kutugama munsi y'ibiti, kutagenda mu mazi, no kudakoresha ibintu bikoreshwa n'amashanyarazi mu gihe cy'imvura.

Ayinkamiye Emerance, avuga ko kugeza ubu nta gisubizo gifatika mu kwirinda inkuba barabona nubwo bafatanyije na minisiteri y'imicungire n'ibiza hamwe n'abayapani bari kurebera hamwe bakora ubushakashatsi ngo barebe ko babona umuti urambye.

Kuva mu bice bya Bukavu muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuzamuka mu nkengero z'ikiyaga cya Kivu ugana za Rutsiro, ibirometero bigera ku 1200 hari mu hambere ku isi mu kugira imirabyo myinshi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd