By Ubwanditsi | Views : 37590 | Kuya 09-07-2015 09:55
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Umurashi Nyirarumwe wa Nyakwigendera,Gashugi akaba yatangaje ko byavugwaga ko Théogene yari yerekeje mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana gushaka inkwi zo gutwikisha amatanura nyuma y’iminsi mike bamubuze ngo baje kwakira telefone ye ariko ikoreshejwe n’undi muntu aho yavuze ko bafungiye i Musha.
Ngo umuryango ukaba waratangiye gushakisha hirya no hino kuri Sitasiyo za Polisi ngo barebe ni koko Théogene yaba ahafungiye gusa ngo ntawe babonye.
Nyuma ngo baje gukeka Murumuna wa Nyakwigendera nyuma yo kumubonana umutumwa bugufi kuri Telefone ye igendanwa yohererejwe n’umukobwa amubwira ko ibintu bakomeje byo kugambanira abantu bizabagaruka .
Gashugi agira ati’’ Murumuna we niwe ukekwa kuko yari asanzwe afitanye amakimbirane yihishe na Mukuru we Théogene kuko ngo yigeze kumwiba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana ane(400000frws) akaza guhamwa n’icyaha sibyo gusa hari imishinga yo kubumba ndetse no gutwika amatafari aba bavandimwe bigeze gufatanya ariko Murumuna wa Théogene agashaka kurira mukuru we mu mibare aho byaje kurangira bitandukanyije’’
Gashugi avuga ko uyu mukobwa nyuma yo koherereza Habagusenga Gilbert ubutumwa bugufi bumuburira ko kugambanira abantu bizabakoraho yahise nawe atabwa muri yombi.
Umuyobozi w’Akagari ka Mbandazi Bwana Nzamurambaho Frederic aganira n’Ikinyamakuru Umurashi akaba yemeje aya makuru ndetse yongeraho ko Gilbert uzwi ku izina rya Nsenga nyuma yo guhamwa no kwiba mukuru we amafaranga yavuze ko azihimura bityo akaba aribyo abayobozi baheraho bamukeka kuba yihishe inyuma y’urupfu rwa mukuru we Théogene.
Frederic akaba yanongeyeho ko ubu umurambo wa Nyakwigendera warangije gushyngurwa kuko wari warangiritse gusa ngo washyinguwe na mutwe ufite.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Mbabazi Modeste(Foto/Internet)
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Mbabazi Modeste akaba yatangarije Umurashi ko aya makuru ariyo gusa yirinze gutangaza amazina y’abandi bantu bakekwaho urupfu rwa Théogene aho yavuze ko amazina yabo aramutse agiye mu Itangazamakuru byabangamira iperereza ririmo gukorwa.
Théogene na Murumuna we Gilbert bakaba bavukana ku babyeyi bombi aho bari bamaze iminsi babuze nyina ubabyara aho bari basigaranye na se ariko nawe batabanaga.