Mu nteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo, yabaye kuri icyi cyumweru, abanyamuryango bashya basaga 300 barahiriye kwinjira muri uyu muryango nyuma yo kwishimira ibyo wabagejejeho birimo kubakura mu macakubiri , ukabageza ku iterambere.

 

By Muhire Norbert | Views : 13881 | Kuya 08-29-2016 17:18



Kuri icyi cyumweru tariki ya 28 kanama 2016, mu murenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo , habaye inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’umurenge, abanyamuryango bashya bagera kuri 300 barahirira kwinjira muri uyu muryango nyuma yo kwishimira ibyo wabagejejeho.

Muri iyi nteko rusange, abagore bahoze bacururiza mu muhanda, bakaza kubumbirwa muri koperative batangaje ko bagikorera ubucuruzi mu muhanda, izuba ryabarasiragaho rikarinda ribarengeraho, mu gihe cy’imvura bakanyagirwa n’ibicuruzwa byabo bikangirika, ariko aho babumbiwe muri koperative banubakiwe isoko bahabwa n’igishoro bituma biteza imbere, babikesheje ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere n’umuryango RPF badateze gutenguha.

Intumwa y’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, muri iyi nteko rusange, Karinamaryo Théogène, mu kiganiro kirambuye yagejeje kubanyamuryango, yagarutse ku mateka y’uyu muryango, avuga ko wabayeho kubera amateka mabi yaranze u Rwanda imyaka igera ku 100 kuva 1894 umuzungu yinjira mu Rwanda kugera 1994 ingabo za FPR Inkotanyi zihagarika Jenoside yakorewe abatutsi.

Karinamaryo yagarutse ku nkingi 9 zigize umuryango FPR Inkotanyi,

1.Ubumwe

2.Umutekano n’Ubusugire bw’igihugu

3.Ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi

4.Umutungo ushingiye ku butunzi kamere bw’igihugu

5.Imibereho myiza

6.Kurwanya ruswa no gutonesha

7.Gucyura impunzi no kurwanya ibibutera

8.Kubana neza n’amahanga

9.Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo,

Asaba buri munyamuryango gusigasira izi nkingi uko ari 9 kugirango arusheho kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu.

Inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Rusororo yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 3000 baturutse mu tugari twose tugize uyu murenge, bamurika ibikorwa byagezweho birimo ibikomoka mu buhinzi n’ubukorikori isozwa no gusabana.

        Abagize urugaga rw'abagore mu murenge wa Rusororo biyemeje ubufatanye

            Abagore bahoze bacururiza mu muhanda barishimira intambwe bagezeho

              Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamuritse bimwe mubyo bagezeho

     Mugaba Cares asobanura iterambere ry'umuryango RPF mu murenge wa Rusororo

   Abanyamuryango bashya bagera kuri 300 barahiriye kwinjira muri FPR Inkotanyi

Intumwa ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, muri iyi nteko rusange, Karinamaryo Théogène




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd