Abaturage batuye mu mudugudu wa kigarama mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo, ubwo bizihizaga umunsi w’intwari ku nshuro ya 23, basabwe guharanira inyungu rusange no gusigasira umutekano wagezweho hagamije iterambere rirambye.

 

By Muhire Norbert | Views : 8589 | Kuya 02-02-2017 14:47



Ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’Intwari byabereye hirya no hino mu midugudu igize igihugu kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Gashyantare. 

Mu mudugudu wa kigarama, akagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo, bizihije umunsi w’intwari bafata umunota wo kwibuka intwari zitangiye igihugu, bagezwaho ikiganiro ku butwari hamwe n’ubusabane. 

Mu kiganiro kirambuye cyatanzwe na Mudidi Emmanuel wabaye minisitiri w’uburezi, akaba na depite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yasobanuye intwari icyo aricyo, ibyiciro byazo, anagaruka ku mateka yatumye hari intwari twibuka. 

Mudidi yanasabye abaturage kugaragaza abo baziho ibikorwa by’ubutwari bagaragaje bagashyikirizwa urwego rubishinzwe rukazabisuzuma rukaba rwabashyira ku rutonde rw’intwari z’igihugu.

Emmanuel Mudidi yanasabye abaturage guharanira inyungu rusange kuko n’iz’umuntu ku giti cye ziba zikubiyemo.

Umuyobozi w’umudugudu wa kigarama Valens Ntaganira yashimye abaturage ayobora bafatanyije gutegura uyu munsi, abayobozi bababaye hafi, asaba buri wese gusigasira umutekano intwari twibuka zagizemo uruhare, no kugira intego no guharanira kuyigeraho hagamijwe iterambere rirambye inzego zose zifatanyije. 

Umukuru w’Igihugu yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’igihugu, ku ya 1 Gashyantare. 

Umukuru w’Igihugu yageze ku gicumbi cy’Intwari, haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, ahita ashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari. 

Izo Ntwari z’igihugu zibukwa ni Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi; Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi, mu 1997, bari mu cyiciro cy’Imena.

           Abaturage n'abayobozi bafashe umunota wo kwibuka intwari z'igihugu

   Akarasisi k'abanyeshuri bitabiriye itorero Inkomezabigwi V berekanye ibyo bungutse

                   Emmanuel Mudidi yasabye abaturage guharanira inyungu rusange          

                                   Abaturage barasabanye bacinya n'umudiho                                      


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd