Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, mu murenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, kuwa  gatatu tariki ya 12 mata 2017, hibutswe abatutsi bishwe mu cyahoze ari segiteri ya Rusororo, Brigade General Bagabo yihanganishije abarokotse, avuga ko imbaraga zahagaritse Jenoside zigihari kandi ziyongereye.

 

By Muhire Norbert | Views : 4998 | Kuya 04-14-2017 18:44



Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi, mu murenge wa Rusororo wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe kwa Yezu Nyirimpuwe, hakurikiraho urugendo rwo kwibuka rwaturutse ku Kiriziya ruzenguruka umujyi wa Kabuga rusorezwa ku nzu y’urubyiruko(maison des jeunes), ahafunguwe ku mugaragaro urwibutso rugaragaza amazina y’abatutsi bagera kuri 803, bishwe mu cyahoze ari segiteri Rusororo cyari kigizwe na cellule ya Kabuga y’umujyi, Kabuga y’icyaro, Nyagahinga na Runyonza, ku kari agasozi keza ka Rusororo. 

Uru rwibutso rwubatswe hafi y’icyobo cyajugunywagamo abishwe bari baritiriye CND, rukaba ruriho amazina y’abishwe kuko imibiri yajyanwe mu rwibutso rwa Mbandazi, rwa Ruhanga, rwa Nyanza n’urwa Gisozi, basanze ari uburyo bwabafasha kwibuka ababo 803 bakaba bagishakisha n’andi mazina kuko hari menshi batarabona, basaba uwaba azi ahari ababo ko yabibamenyesha kugirango nabo bashyingurwe mu cyubahiro. 

Munyaneza Daniel (Kirenga) umwe mu barokokeye ku gasozi keza ka Rusororo, yavuze ko nubwo nta gikomere kigaragara afite ku mubiri , yakomeretse umutima bihagije kuko aho yihishaga hose yahabwaga amakuru y’uko bishe iwabo, abavandimwe be n’ababyeyi be, inshuti n’abaturanyi. 

Munyaneza avuga inzira ikomeye y’itotezwa yagiriwe kuva aho urugamba rwo kubohora igihugu rutangiriye kugera ubwo arokowe n’ingabo za FPR Inkotanyi muri 1994 nyuma yo kujya afatwa agakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa harimo no gufungwa. 

Kirenga ashima ingabo za FPR Inkotanyi zamubohoye zikamwigisha zikamukura mu gihugu cyari cyarapfuye zikamuha igihugu kizima giha uburenganzira buri wese, asaba urubyiruko kwanga ikintu cyose kibi cyasubiza igihugu inyuma.

Brigade General Bagabo yasobanuye impamvu yatumye habaho urugamba rwo kwibohora n’inzira yarwo, avuga ko rugikomeje kuko bagikomeje guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside yaba abari mu gihugu no hanze, ariko bafite ikizere y’uko ibyabaye bitazongera.

Brig.Gen. Bagabo, avuga ko ingabo  za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigihari kandi imbaraga zari zifite ziyongereye.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima Ndimubanzi Patrick, yihanganishije imiryango yabuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, avuga ko nk’uko Perezida wa repubulika Paul Kagame yabivuze atangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23, batasigaye bonyine kuko basigaranye igihugu nk’umuryango.

Agaruka ku nsanganyamatsiko yo kwibuka uyu mwaka igira iti : “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”, Ndimubanzi yavuze ko kwibuka abazize jenoside ari ingenzi, kandi buri munyarwanda akwiye guhaguruka akarwanya ingengabitekerezo ya jenoside kugirango ibyabaye bitazongera, asaba abarokotse gukomeza kwiyubaka baharanira iterambere babungabunga n’ibyagezweho.

Umuryango w’abarokotse Jenoside mu cyahoze ari segiteri ya Rusororo witwa “ Iwacu heza” uvuga ko kugirango urwibutso bafunguye rwigirweho amateka n’urubyiruko, basaba ko ubuyobozi bw’umurenge bwabafasha mu isuku yarwo n’umutekano rukabungwabungwa ndetse n’inzu nto ihari ikaba yabafasha mu kwakira abarusura.

     Urugendo rwo kwibuka mu murenge wa Rusororo rwatangiriye ku kiriziya rusorezwa ku nzu y'urubyiruko

           Hafunguwe ku mugaragaro urwibutso rugaragaza amazina y'abatutsi 803 baguye muri Rusororo

                                  Icyobo cyitiriwe CND cyajugunywagamo abatutsi bicwaga muri Rusororo

                                Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima Ndimubanzi Patrick

                     Brigade General Bagabo yasobanuye impamvu yatumye habaho urugamba rwo kwibohora


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd