I kabuga ku kibuga cy’umurenge wa Rusororo,Ku cyumweru tariki ya 14 kamena 2015 ahagana isa 11h55 z’amanywa nibwo 2Lt Ruzindana Gilbert yitabye Imana ubwo yarimo akina umupira w’amaguru mu kibuga hamwe na bagenzi be mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Kabuga Utd

 

By Muhire Norbert | Views : 18858 | Kuya 08-08-2015 10:18Iyamuremye Guillaume umukinnyi mu ikipe ya Kabuga UTD wari kumwe na nyakwigendera ari nawe bavuganye bwa nyuma ahamya ko 2Lt Ruzindana Gilbert yaje mu myitozo isanzwe ikorwa buri cyumweru ari muzima nta kibazo na kimwe afite,ariko nyuma y’iminota igera kuri 30 akaza kwikura mu kibuga avuga ko yumva atameze neza,akicara hafi y’ikibuga aruhuka arinaho umwuka wahise ushiriramo nubwo bagerageje ku mwihutana kwa muganga ariko bagasanga yamaze kwitaba Imana kare.

Ku cyumweru tariki ya 02 kanama nibwo ku kibuga cy’umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo hasojwe  iri rushanwa ry’umupira w’amaguru ryateguwe n’ikipe ya Kabuga utd nyakwigendera yakiniraga hagamijwe kumwibuka no gushyigikira umuryango we.

Amakipe 4 yo mu mujyi wa Kigali niyo yitabiriye iri rushanwa,usibye Kabuga utd yo mu murenge wa Rusororo ari nayo yariteguye ,ryanitabiriwe na Ndera FC yo mu murenge wa Ndera,Green team y’I Nyamirambo na GORILA FC yo mu murenge wa Nyarugunga.

Ndera FC niyo yegukanye iki gikombe nyuma yo gusezerera Green team y’I Nyamirambo ku ntsinzi y’igitego 1-0 nyuma y’imikino itari yoroshye.

Byukusenge Chantal umufasha wa nyakwigendera watabarutse nyuma y’amezi 2 gusa bashyingiranwe, nyuma yo gushyikiriza igikombe ikipe yakegukanye,yashimye ikipe ya Kabuga utd yateguye iki gikorwa aboneraho gusaba buri wese kujya yitwara neza kuko ntawumenya umunsi we kandi urupfu rutungurana.

Perezida w’ikipe ya Kabuga utd Munyaneza Daniel, nyuma yo gushyikiriza inkunga yo gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera 2Lt Ruzindana Gilbert yavuze ko iki gikorwa kizaba ngarukamwaka aho bazajya banibuka n’abandi bakinnyi 3 b’ikipe ya Kabuga utd bose bitabye Imana bazize impanuka nyuma yo kuva mu kibuga.

Muri bo harimo Bunani Fulgence,Habuhazi na Deneri.Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd