Mu muganda ngaruka kwezi wabaye kuwa gatandatu tariki ya 29 ukwakira 2016, umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo yasabye abaturage kurushaho kugira uruhare mu bikorwa byabo bagenerwa na leta birimo kwitabira ubwisungane mu kwivuza, ubudehe, isuku n'ibindi.

 

By Muhire Norbert | Views : 7518 | Kuya 11-03-2016 12:54



Umuganda ngarukakwezi wo kuwa 29 ukwakira 2016, mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo waranzwe no gutunganya imihanda, gusibura imiyoboro y'amazi no kubaka ibiraro bihuza imidugudu.

         Mu mudugudu w'Urumuri batunganyije umuhanda basibura n'umuyoboro w'amazi

                Abaturage bo mu mudugudu wa Nyarucundura bikoreye umuhanda

   Abaturage bo muri Nyagahinga batunganyije imihanda na rigori bubaka n'uturaro duto

           Nyuma y'umuganda abayobozi baganiriye n'abaturage kuri gahunda za leta

           Niyonzima Gustave Gitifu w'akagari ka Nyagahinga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Nyagahinga, Niyonzima Gustave, yasabye abaturage kurushaho kugira uruhare mu bikorwa byabo bagenerwa na leta.

Gustave yabasabye kwihutira kwireba mu byiciro by'ubudehe kugirango ahari ikibazo gikosorwe, kwitabira ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo kwirinda gushaka mitiweri ari uko umuntu yarembye, isuku aho buri wese yasabwe kugira umusarani kuko nta rugo rukwiye kubaho rudafite ubwiherero.

Niyonzima Gustave, yasabye abaturage kugaragaza ibikorwa by'iterambere bifuza kugirango bizashyirwe mu igenamigambi ry'ingengo y'imari y'akarere.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd