Imvura nyinshi yaguye ku munsi w'ejo kuwa gatatu tariki ya 15 gashyantare 2017, mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama mu mudugudu wa Kibangira yasenye amazu agera kuri 28, ihitana umuntu umwe undi arakomereka.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 4935 | Kuya 02-16-2017 09:03



Iyi mvura yasenye amazu y'abaturage igahitana ubuzima bwabo ikangiza n'imitungo yabo, yaguye ku munsi w'ejo kuwa gatatu kuva ahagana isa munani z'amanywa kugera mu masaha y'umugoroba ivanzemo imiyaga myinshi. 

Mu mudugudu w'icyitegererezo wa Kibangira mu murenge wa Bugarama, Iyi mvura yasenye amazu agera kuri 28, ihitana umukecuru w'imyaka 83 y'amavuko wagwiriwe n'igikuta ahita ahasiga ubuzima, undi umwe arakomereka ahita ajyanwa kwa muganga, kuri ubu akaba yatangiye gutora agatege. 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Bugarama yavuze ko iki kiza cyabatunguye kandi kigahungabanya ubuzima bw'abaturage, avuga ko k'umugoroba w'ejo yasabye abaturage gucumbikira bagenzi babo noneho mugitondo cy'uyu wa kane bakaba bakoze umuganda udasanzwe wo gushakira ubufasha aba bangirijwe ibyabo n'imvura.  

 

Imvura nyinshi yaguye i Rusizi kuya 15.02.2017 yasenye amazu inahitana umuturage


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd