Umugore ni inkingi ya mwamba mu matora ya Perezida wa Repubulika, aho agira uruhare rukomeye mu itegurwa ry’ amatora, no mu gihe cyo gutora kugira ngo amatora agende neza.

 

By Umutoni Solange | Views : 6720 | Kuya 06-01-2017 22:33



Yankurije Emeritha  ni umuturage wo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo avuga ko muri Rulindo biteguye amatora kandi ngo ibya ngombwa byose bamaze kubibona, ngo itariki itinze kugera ngo bitorere Perezida wa Repubulika.

Ati, “nta cyatubuza gutora ijana ku ijana kubera umugore amaze kugera kuri byinshi yaba umutekano, iterambere, ubu dufite ijambo, nta mugore ugikubitwa nta nukirirwa mu rugo yicaye ngo ategereje ibyo umugabo atahana kuko twese twarahagurutse twibumbira mu makoperative ubu turakirigita ifaranga. Ni yo mpamvu tugomba kuba aba mbere mu kwitorera umukuru w’igihugu tukagaragaza uruhare rwacu mu matora”.

Akayezu Esperance utuye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Gitare mu Murenge wa Base we avuga ko abagore bakomeje kwibukiranya uruhare rwabo mu matora mu bikorwa bitandukanye Bahuriramo.

Ati,” njye mbona uruhare rw’umugore mu matora ari ukwibukiranya aho imyiteguro y’amatora igeze n’igihe azabera ibyo tukabikorera mu miryango yacu, mu matsinda y’abagore, mu mugoroba w’ababyeyi no mu nama z’imidugudu duherereyemo twibukiranya aho kwikosoza ku malisiti y’itora bigeze, abafite amakarita y’itora n’ amarangamuntu ndetse tugashishikariza n’ababyeyi bafite abana bagejeje igihe cyo  gutora kwihutira kwiyandikisha kuri lisiti yitora”.

Mu nama nyunguranabitekerezo y’ Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Ntara y’Amajyaruguru itegura Amatora ya Perezida wa Repubulika, Guverineri w’iyi Ntara Jean Claude Musabyimana aherutse gushishikariza abayobozi gukangurira abaturage, by’umwihariko abagore ari na bo bagize umubare munini w’abazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika.

Guverineri Musabyimana yagize ati : “Turasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho kwegera abaturage ngo bamenye abatujuje ibisabwa byose bibemerera gutora kugira ngo hatazagira umuturage n’umwe ubura amahirwe yo kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika. 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd