Litiro 70 za Kanyanga ,udupaki 840 twa chifu warage n’udupaki 684 tw’inzoga yitwa blue sky byafashwe mu duce dutandukanye tw’akarere ka Ririndo mu minsi ishize byangijwe kuri uyu wa gatatu  tariki 26 Kanama 2015.

 

By Ubwanditsi | Views : 10542 | Kuya 08-28-2015 04:02



Icyo gikorwa cyabereye mu ishuri ryitwa Sina Gerard Foundation, riherereye ahitwa kuri Nyirangarama,mu karere ka Rurindo,igikorwa cyari cyitabiriwe n’abanyeshuri baryigamo, ubuyobozi bw’ishuri  ndetse n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rurindo, Chief Inspector of Police Sano Nkeramugaba.

Mbere yo kwangiza ibi biyobyabwenge, habanje gutangwa ibiganiro hagati ya Polisi  y’u Rwanda n’abanyeshuri aho  baganirijwe ku moko  y’ibiyobyabwenge n’aho bikunze kugaragara, ububi bwabyo n’uko bakwiye kubyirinda ndetse n’umusanzu bakwiye gutanga mu kurwanya ikwirakwizwa ryabyo.

CIP Sano Nkeramugaba yavuze ko  ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa  mu karere ka Rurindo ari ibiba biri mu nzira bijyanwa i Kigali bivuye mu turere duhana imbibi n’imipaka .

CIP Nkeramugaba  yabwiye abanyeshuri  bari bitabiriye icyo gikorwa ko ingaruka zo kunywa, gucuruza no gutunda ibiyobyabwenge zirimo igifungo n’amande, kandi ko kubishoramo amafaranga ari ukuyangiza kuko iyo bifashwe birangizwa.

CIP Nkeramugaba  yagize kandi ati:” ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi bugira ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro zikurikirwa no kuva mu ishuri, ipfunwe , kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, no kwirukanwa mu miryango kuri bamwe.”

Yabakanguriye kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa uteganya kugikora baba bari ku ishuri cyangwa iwabo mu miryango.

Yagiriye kandi inama abanyeshuri yo kujya banywa, no gucuruza  ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Niyonsenga Faustin ushinzwe imico n’imyitwarire muri iri shuri avuga ko kugeza ubu mu kigo cyabo nta munyeshuri barafatira mu ngeso zo kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge. Agashimira Polisi y’u Rwanda iba ije kubashishikariza kumenya ububi byabyo no kubyirinda hakiri kare.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd