Kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Kanama 2015, mu karere ka Rurindo, habereye inama yari ihuje Polisi, inzego z’ibanze n’urwego rwa Dasso zose zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

 

By Ubwanditsi | Views : 13965 | Kuya 08-22-2015 07:20



Yari inama yari iyobowe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Bosenibamwe Aimé , ikaba kandi yari yitabiriwe n’umuyobozi  w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira, kurwanya ibyaha no guhuza Polisi n’abaturage, Assistant Commissioner of Police Damas Gatare,  hari kandi umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Jonson Ntaganda ndetse n’umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’igihugu, CSP Sam Rumanzi.

Umuyobozi w’ Intara y’Amajyaruguru, Bwana Bosenibamwe Aimé, ari nawe wari umushyitsi mukuru, mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye inama, yibanze ku mikoranire myiza ikwiye kuranga Polisi n’urwego rwa DASSO, ababwira ko bakora basenyera umugozi umwe kuo intego y’ibikorwa byabo ari umutekano w’abaturage, yibukije aba DASSO koabayobozi babo ba hafi ari abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, ko badakwiye guhangana mu mikorere yabo ya buri munsi.

Mu ijambo rye kandi yashimiye Polisi y’u Rwanda ku kazi ikora kandi  ku ruhande rw’ubuyobozi yari ahagarariye, yizeza ubufatanye nayo kandi avuga ko inzego zibishinzwe, zazafatanya kandi zikorohereza imikorere ya sitasiyo za Polisi nshya zigera kuri 78  zimaze gukwizwa mu mirenge , dore ko ku mirenge 96 igize intara, ibiri yonyine niyo itarabona sitasiyo, kuko hari hasanzwe sitasiyo 16 mu ntara yose, mbere y’ishingwa ry’izindi nshya.

ACP Damas Gatare, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri Polisi y’u Rwanda, yabanje kwibutsa amahame ya kominiti polisingi, aho yibanze cyane ku byakorwa ngo ibyaha bijye bikumirwa bitaraba kuko aricyo kigendererwa gikuru cyayo, yibutsa abapolisi b’inzego zitandukanye bari bahari ko bagomba guha serivisi nziza abaturage  kandi bakabegera kuko ari bwo bazamenya amakuru ajyanye n’ibyaha n’abanyabyaha, bikazaborohereza mu kazi.

Yagize ati:”Gukorana neza kw’inzego byorohereza izo nzego ubwazo kandi bikagirira akamaro n’abo zikorera aribo baturage, iyo buri wese yujuje inshingano ze.”

Mu bandi bari bitabiriye iyi nama, hari abashinzwe imiyoborere myiza mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, abayobozi ba za sitasiyo za Polisi muri iyi ntara uko ari 94, abapolisi bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu turere tw’intara yose(DCLOs) uko ari 5 ndetse n’abahuzabikorwa ba DASSO bo mu mirenge yose y’Intara y’Amajyaruguru uko ari 96.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd