Umusaza w'imyaka 83 y'amavuko witwa Mbonazigenda Michel,wari utuye mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Nyirangarama ho mu Murenge wa Bushoki mu Karere a Rulindo yasanzwe mu ishyamba yapfuye kuri uyu wa 10 Mutarama 2016.

 

By Ubwanditsi | Views : 20412 | Kuya 01-11-2016 11:49



Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngabonziza Robert, avuga ko urupfu rw’uwo musaza rwabaye mu ijoro ryo ku wa 09 Mutarama 2015 mu gihe bari bamubonye ku mugoroba w’iryo joro ari muzima.

Nyuma yo kumubura, mu gitondo cyo ku wa 10 Mutarama batangiye kumushakisha ahantu hose nko mu ma saa moya n’igice za mu gitondo baza kumusanga mu Mudugudu wa Gatenga ari mu ishyamba yapfuye.

CIP Ngabonziza avuga ariko ko ubusanzwe uwo musaza yari ageze mu za bukuru ko yari yarahumye atarebaga neza nk’ukjo iyi nkuru dukesha Kigali Today ikomeza ivuga.

Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kinihira mu Karere ka Rulindo ngo barebe icyaba cyamwishe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd