Umukecuru Nyambuga Belancille w’imyaka 90, mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2016 bamusanze mu ishyamba yapfuye bigaragara ko yakubiswe umuhini.

 

By Ubwanditsi | Views : 25452 | Kuya 01-04-2016 09:04



Nyakwigendera wari atuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Gashubi, Umudugudu wa Bubangu, nyuma yo kwicwa bamujugunye mu ishyamba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Birimabagabo Edouard, avuga ko ku cyumweru abantu banyuze iruhande rw’iryo shyamba bigendera ahagana mu ma saa moya n’igice za mugitondo, bahabona umurambo w’uwo mukecuru.

Uwo nyakwigendera yari atuye muri metero zigera kuri 600 uvuye kuri iryo shyamba yajugunywemo nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru ivuga.

Ngo yabaga wenyine mu nzu; ariko bamwe mu bakekwaho kumwica harimo n’umuhungu we, bari mu maboko ya Polisi kuri Stasiyo ya Polisi ya Murambi. Polisi ngo ikomeje kugira ngo hamenyekane neza ababa babigizemo uruhare.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd