Mu rukererarwo kuri uyu wa mbere taliki  24 Kanama 2015, mu kagari ka Murama, umurenge wa Bweramana, akarere ka Ruhango, ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano, hakozwe umukwabu maze hafatwa ibintu byibwe bitandukanye.

 

By Ubwandtisi | Views : 14364 | Kuya 08-26-2015 11:59



Hafashwe televiziyo 4, matora 3 nshya, ibyuma bya DVD 3, telephone 4 zo mu bwoko bwa Techno, imyenda  bashyingiranwa , bifatanwa abitwa Nzamurambaho Obedi Sadam w’imyaka 40 y’amavuko, Ndagijimana Lambert w’imyaka 25 na Musabyimana Beatrice w’imyaka 30, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bweramana mu gihe iperereza rikomeje.

Kuri iki cyaha , umuvugizi wa Polisi mu Ntara y”amajyepfo, Chief  Superintendent Hubert Gashagaza yemeje iyi nkuru ariko akagira inama abantu bose bumva babeshwaho n’ibyo abandi baruhiye ko bareka iyo migambi kuko buri  gihe ibagiraho ingaruka zitari nziza.

CSP Gashagaza yagize ati: "Nta mwanya abanyabyaha bafite mu Rwanda, kandi tuzakomeza gukorana n’abaturage, kugira ngo umutekano n’amahoro birusheho gusigasirwa". Yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.

Aho yagize kandi ati: "Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi, ni bumwe mu buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha. Kuba aba bajura bafashwe nyuma y’uko bibye ibintu bitandukanye, byatewe n’amakuru yatanzwe n’abaturage b’inyangamugayo , ni ngombwa rero ko n’inzego zose zitahiriza umugozi umwe, kandi n’abaturage bakabigiramo uruhare rugaragara kuko, ari inyungu cyangwa ibihombo nibo bigeraho mbere."

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha, abaturage nabo bakwiye kugira uruhare muri urwo rugamba, bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abaturage byaborohera kwerekana abo bagizi ba nabi dore ko baba babazi neza kuko baba ari abaturanyi babo, kandi  bakagira umutima wo gutabarana  no gutabariza abari mu kaga.

CSP Gashagaza yarangije agira inama  urubyiruko gukora imirimo yarubyarira inyungu, aho gushaka gutungwa n’ibyo abandi baba babiriye icyuya, byanatuma bashyira mu kaga ubuzima bwabo, aho bafatwa bagafungwa igihe kirekire cyangwa bakagwa muri ibi bikorwa .

Aramenyesha  abaturarwanda ko Polisi y’u Rwanda ifite intego ntakuka y’uko baba mu gihugu gitekanye, ariko iyi ntego ikaba itagerwaho  abaturage  bose batabigizemo uruhare.Twese hamwe duharanire icyatuma tugira umutekano usesuye mu gihugu cyacu.

Ingingo ya 302 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ivuga ko Umuntu wese ukoze ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟icyibwe. Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe ubujura, byateye indwara cyangwa kubuza umuntu kugira icyo yikorera ku buryo budahoraho, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7). Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma umuntu atagira icyo yikorera cyangwa byateye kubura burundu umwanya w‟umubiri, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Iyo kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe nta gitekerezo cyo kwica ariko bigatera urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd