Inzego zishinzwe kubungabunga umutekano mu karere ka Ruhango zashyizeho uburyo bushya bwo kumenya ibyahungabanya umutekano no gufata ingamba hakiri kare mu rwego rwo kubikumira.

 

By Ubwanditsi | Views : 9660 | Kuya 09-20-2015 05:03



Mu nama yateraniye muri ako karere tariki ya 17 Nzeri 2015, hashyizweho itsinda ry’abantu 12 bashinzwe kwiga  neza no gufasha  ibirebana n’ishyirwa mu bikorwa ihame ryo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano   ndetse no kumenya hakiri kare ibyahungabanya umutekano muri ako karere kugira ngo habeho gufata ingamba no gukumira ibyaha bitaraba.

Abari muri iyo nama ni abaturage, abapolisi bakorera muri ako karere, abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abagize urwego rwa DASSO, inkeragutabara n’abandi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango Superintendent of Police (SP) Richard Rubagumya, yavuze ko iri tsinda ryashyizweho nyuma y’uko hakozwe isesengura ry’ibyaha byiganje muri ako karere bityo biba ngombwa ko abagize iryo tsinda bashyirwaho mu rwego rwo gushakira umuti urambye ibyo byaha no guha umutekano usesuye abaturage.

Yagize ati:“hari ibyaha byinshi bijyanye n’abanywa ibiyobyabwenge, ihohoterwa ndetse n’ubujura, akaba ari imwe mu mpamvu twashyizeho ririya tsinda.” SP Rubagumya yakomeje avuga ko bizeye ko abashyizweho bazakora akazi kabo neza mu gushaka uburyo habaho gukumira ibyaha bitandukanye.

 SP Rubagumya akaba yarakomeje avuga ko uwo munsi hanafashwe abantu batatu bakekwaho ibikorwa by’ubujura bwibasira bamwe aho batobora amazu bakibamo ibikoresho bitandukanye byiganjemo iby’ikoranabuhanga.

Abo bafashwe ni  Aphrodis Habumugisha, Reverien Gatorano  na Innocent Siborurema bakaba barafatiwe mu mukwabu w’inzego z’umutekano mu kagari ka Murama, Umurenge wa Ruhango,  bakaba barafatanywe n’ibikoresho bitandukanye bari bibye.

Mu byo  bafatanywe harimo  terefone icumi, intebe esheshatu, ibikoresho bitandukanye bya muzika ndetse na tereviziyo.

Aba bajura bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kuri ubwo bujura.

SP Rubagumya akaba asaba abantu baba barabuze ibyo bikoresho byabo kugana Polisi muri ako karere kugira ngo barebe ko ibyo bintu byibwe ari ibyabo bityo babihabwe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd