Mu nama yahuje inzego zitandukanye z’Akarere ka Ruhango n’umuryango HDI ( Health Development Initiatives) batangije gahunda y’ibikorwa byo kurwanya Sida n’igituntu.

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 7329 | Kuya 05-10-2016 20:02



Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kambayire  Annonciata, yasobanuye mu buryo burambuye ibikorwa uyu muryango uteganya gukora muri kano Karere, n’uruhare rwa buri wese mu bafatanyabikorwa mu bikorwa biteganyijwe.  

Kagaba Aphrodis uyobora umuryango HDI avuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice, bazakora ibikorwa biri muri gahunda y’Igihugu 2013-2018 mu bijyanye no kurwanya Sida n’igituntu.

Mu  kurwanya Sida, hazibandwa ku bagore n’abakobwa bakora uburaya, ku bagabo hazibandwa  ku bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo (abatinganyi), ndetse n’urubyiruko. 

Akomeza avuga ko  inshingano umuryango ufite ari izo gushakisha abagore n’abakobwa bakora uburaya n’abagabo bakora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo no kubakangurira kugana inzego z’ubuvuzi, kugira ngo nabo bajye bahabwa serivisi z’ubuzima nk’abandi banyarwanda,  bakabakangurira kwirinda kwandura virusi itera sida, kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze no gufata imiti igabanya ubukana ku banduye, no kwirinda gusama inda batateganyije.

Asaba  inzego z’ubuzima kwakira neza abo bantu (abakora uburaya n’abatinganyi), no kwirinda mu buryo bwose kubaha akato, kuko gatuma batigaragaza, na byo bigatuma abafite ubwandu batabona imiti kandi bakaba bashobora gukwirakwiza virusi itera sida.

Mu bikorwa by’uyu muryango, urubyiruko rwo ruzigishwa ibijyanye n’ubuzima rw’imyororokere, rukangurirwe kwirinda Sida, izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda zitateganyijwe.  

Naho mu bijyanye no kurwanya igituntu, HDI izibanda ku barwaye diyabeti, kuko baba bafite ibyago byinshi byo kwandura igituntu kuko umubiri wabo uba ufite ubwirinzi buke.

Bazakangurirwa kujya bisuzumisha kenshi kugira ngo bamenye uko bahagaze, abanduye babashe gufata imiti ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere  ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,  Kambayire Annonciata, yahaye ikaze uyu muryango, asezeranya ubufatanye busesuye mu bikorwa byose uteganya muri kano karere.

Kagaba Emmanuel



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd