Abaturage batuye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi baratabaza nyuma y’uko umurenge wabo wugarijwe n’ibikorwa by’ubujura n’urugomo aho basigaye bacuzwa utwabo ndetse bakanakorerwa ibikorwa by’urugomo.

 

By Ubwanditsi | Views : 8883 | Kuya 01-18-2016 08:57



Baganira n’ikinyamakuru Umurashi,Abaturage batuye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi bemeje ko umurenge wabo wugarijwe n’ibikorwa by’ubujura n’urugomo aho kuva mu bihe bisoza umwaka wa 2015 kugera ubu Abaturage bagera kuri 5 bamaze kwamburwa ibyabo ndetse bakanakorerwa ibikorwa by’urugomo nko gukubitwa n’ibindi.

Aba baturage bo muri Rubengera bavuga ko ibi bikorwa biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge birimo cyane cyane inzoga zinkorano.

Aganira n’umurashi.rw ,umuyobozi w’intara y’iburengerazuba Mukandasira Caritas yemeje koko, ko ubujura nkubu butabura mu duce nk’utu tuba twegereye imijyi ,avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gukaza amarondo kandi bagafatanya n’inzego z’umutekano nka Polisi kugirango ibi bikorwa bikumirwe .

Guverineri Mukandasira Caritas abajijwe ibijyanye n’ikibuga cy’umupira aho kuri ubu abanya Karongi bataka kuba batagira ikibuga cy’umupira w’amaguru mu gihe bari bafite sitade n’ikipe y’umupira w’amaguru yari mu cyiciro cya mbere, Kibuye FC bakaba bari mu bwigunge nyuma yaho ahari stade hubakiwe ibitaro,ndetse rumwe mu rubyiruko rukavuga ko ariyo ntandaro yo kunywa ibiyobyabwenge bitewe nuko ntaho bidagadurira.

Guverineri Mukandasira yavuze ko kutagira ikibuga cy’umupira w’amaguru bitagatumye bishora mu biyobyabwenge ko hari n’indi mikino ,yongeraho ko Ibijyanye n’ikibuga cy’umupira w’amaguru bigitekerezwaho ariko ntakirakorwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd