Umumotari ukorera mu mujyi wa Rubavu, ku itariki 15 Nzeri 2015, yahaye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu amakuru yatumye ifatana Ndihariyimana Habibu na Sibomana Felicien moto ifite nomero za purake RD 743E bari bibye Shyirambere Innocent.

 

 

By Ubwanditsi | Views : 11613 | Kuya 09-20-2015 04:59



 Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Celestin Kamari, yasobanuye ko ahagana saa tatu n’igice zo kuri uwo munsi, Ndihariyimana, uri mu kigero cy’imyaka 31, yari yicaye iruhande rwa nyiri iriya moto mu nzu iri mu kagari ka Bugoyi, mu murenge wa Gisenyi, buri wese akaba yari muri gahunda ze , maze Ndihariyimana amuca mu rihumye amwiba urufunguzo rwa moto ye yari yaparitse hanze y’iyo nzu bari bicayemo, urwo rufunguzo akaba yari yarurambitse  kuri kontuwari y’aho  bari bicaye, amusigamo, ahita yiba iyo moto ajya kuyihisha kwa Sibomana, w’imyaka 30, uyu akaba atuye mu kagari ka Gasiza, mu murenge wa Busasamana, ari naho Polisi y’u Rwanda muri aka karere yayifatiye nyuma y’amasaha atarenze atatu bayibye.

 SP Kamari yakomeje agira ati: "Ndihariyimana na Sibomana bahise bajya kureba uwo mumotari aho yakoreraga, aba bombi bakaba bari basanzwe baziranye nawe bisanzwe, maze bamubwira kubashakira umuguzi w’iyo moto bari bamaze kwiba. Kubera ko uwo mumotari yari azi ko nta moto bari bafite, yahise akeka ko bayibye maze ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda muri aka karere, itangira kubashakisha, iza kubafata ahagana saa sita n’igice zo kuri uwo munsi.

 Yavuze ko aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mahoko mu gihe iperereza rikomeje, naho iyo moto ikaba yarashyikirijwe nyirayo ku itariki 17 Nzeri 2015.

 SP Kamari yagiriye inama abagifite akaboko karekare kubireka ahubwo bagakora, aha akaba yaragize ati:"Abantu bakwiye kunyurwa n’ibyo bafite kandi bagakora aho gutega amakiriro ku kwiba cyangwa ikindi gikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko."

 Yagize kandi ati:"Ibi byerekana ko abaturage basobanukiwe ko bakwiye kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha. Gutanga amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa no gutafa vuba ababikoze cyangwa abategura kubikora."

 Yashimiye uriya mumotari kuba yarihutiye gutanga amakuru akimara gusabwa na bariya bombi kubashakira umuguzi w’iriya moto bari bamaze kwiba kandi aboneraho gusaba abaturage muri rusange gukurikiza uru rugero rwiza.

 Uwo mumotari yagize ati:" Bariya bagabo bombi bakimara kunsaba kubashakira umuguzi wa moto, kubera ko nari nsanzwe nzi ko nta moto bari basanganywe, nahise ntekereza ko iyo bari gushakira umuguzi bayibye, icyo nakoze ni ukumenyesha Polisi y’u Rwanda ayo makenga yanjye."

 Amaze gushyikirizwa moto ye, Shyirambere yagize ati:" Sinabona amagambo yo gushimira Polisi y’u Rwanda ku kuba yafashe moto yanjye yari yibwe n’abari bayibye ikaba ndetse yanayinshyikirije."

 Baramutse bahamwe n’icyaha, aba bombi bahanwa n’ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iyi ngingo ikaba ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 Mu rwego rwo gushimira abamotari ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha, Polisi y’u Rwanda imaze gutera inkunga ya moto zirenga 20 amashyirahamwe yabo mu bice bitandukanye by’igihugu.

 Ubu bufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha bushimangirwa n’amasezerano yasinywe mu bihe byashize hagati ya Polisi y’u Rwanda n’amashyirahamwe yabo.

 Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje gushimira abantu bose bakomeje kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane batanga amakuru atuma abanyabyaha hirya no hino bafatwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd