Saha Alexis, w’imyaka 50 wo mu kagari ka Kageshi, umurenge wa Busasamana, akarere ka Rubavu, yaciye ubugabo umwana w’umuturanyi w’imyaka itatu avuga ko ari kumuringaniriza urubyaro ngo atazabyara benshi bakamurushya kandi ari impfubyi.

 

By Umurashi.rw | Views : 12390 | Kuya 11-17-2015 11:45



Uwo mwana w’imyaka itatu ni mwene Habimana Dieudonne, yabaga kwa nyirakuru Nyirankende, kuko nyina umubyara yapfuye.

Saha, ufite abana umunani, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko yamuciye ubugabo kuko yari amugiriye impuhwe nk’umwana w’indushyi, ashaka ko atazabyara ngo abana bamurushye.

Yagize ati” Namukuyemo ibya rimwe nkoresheje urwembe ndarijugunya, nagira ngo mukone hakiri kare hato atazabyara abana bakamugora.”

Abaherekeje uwo mwana mu bitaro bya Gisenyi aho arwariye, barimo uwitwa Sekamasa, basanga Saha yakoze igikorwa cy’ubunyamaswa burenze urugero.

Ati “ Niba ari impuhwe yari amugiriye se kuki atabikoreye abana be umunani?”

Basobanuye ko uwo mwana yababwiye ko ku Cyumweru, Saha yamuvanye mu rugo amuhendahenda amubwira ko agiye ku mugurira bombo, yamugeza mu gisambu kiri hafi aho, akamubwira ko agiye kumukorera utuntu twiza.

Bati” Yahise amuvanamo ibya koresheje urwembe.”

Abaturage bumvise umwana ataka nibo bahise batabara bafata Saha, bamushyikiriza inkeragutabara nazo zimushyikiriza polisi kuri sitasiyo ya Gisenyi.

Bahamya ko n’ubundi Saha asanzwe ari umunyarugomo n’umusinzi ariko ko yakoze icyo gikorwa ari muzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Kazendebe Heritier, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo yamubwiye ko yari yasaze ariko abaturanyi bakemeza yari mutaraga.

Kazendebe avuga ko abaturage bamubwiye ko Saha yahoraga avuga ko ubugabo (amabya) ari imari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kwirinda ubugizi bwa nabi .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd