Abakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu bagera kuri 80 bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe yabo bise “Union de Cooperatives des Pechȇurs de Rubavu (UCPR)” biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’agace k’amazi bakoreramo umwuga wabo.

 

By Ubwanditsi | Views : 10479 | Kuya 10-05-2015 05:55



Ibi babyiyemeje ku itariki ya 1 Ukwakira 2015 mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Janvier Nsana, iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Kigara, mu murenge wa Nyamyumba.

 IP Nsana yabasobanuriye ko kutubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo bishobora gushyira mu kaga ubuzima by’ibinyabuzima biba mu mazi, kandi ko biteza impanuka mu mazi.

 Yababwiye ko kwica ayo mategeko n’amabwiriza harimo gukora uyu mwuga udafite ibyangombwa, kurobesha ibikoresho bitemewe nk’imitego bita Kaningiri, inzitiramubu, n’ibindi, aha akaba yarabasobanuriye ko kurobesha ibyo bikoresho bituma habaho igabanyuka ry’umusaruro w’amafi kubera ko ababikoresha bafata amafi aba agikura ndetse ko banafata n’ibindi binyabuzima biba mu mazi bifite umumaro utandukanye.

Yabasobanuriye kandi ko impanuka zo mu mazi ziterwa ahanini no gupakira mu bwato ibintu birenze ubushobozi bwabwo, no kuba ubwato butameze neza, aha akaba yaratanze urugero rw’ububa bushaje.

IP Nsana yabasabye kunganira inzego zibishinzwe mu kurwanya ikoreshwa rya  biriya bikoresho bitemewe kandi abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’ababikora.

Yabibukije kandi kujya ubwabo bambara ijaketi ibuza umuntu urohamye kurigita mu mazi kandi mu gihe bahuye n’ikibazo mu mazi bahamagara nomero ya Polisi y’u Rwanda itishyurwa ijyanye n’ubutabazi bwo mu mazi, iyo akaba ari 113.

Na none IP Nsana yababwiye kudakoresha abana mu mirimo y’uburobyi no kujya babuza abana kwidumbaguza mu kiyaga kuko bishobora kubaviramo kurohama.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe yabo, Nsabimana Boudouin, yagize ati:" Iyi nama yari ngombwa.Yaduhwituriye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wacu, ibyo bikaba bizatuma turushaho kugira uruhare mu kubumbatira umutekano wo mu mazi."

Nsabimana yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye maze asaba bagenzi be kuzazikurikiza.

Yanashimiye kandi ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ku nkunga y’amafaranga bwabateye, aha akaba yaravuze ko bayiguze ubwato bubafasha kugenzura ibikorwa byo mu mazi bityo bagashobora kurwanya ibikorwa byose biciye ukubiri n’umwuga wabo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd