Imikorere mibi y’abagize akanama gashinzwe amasoko mu Karere ka Rubavu mu ntara y'iburengerazuba, yiganjemo kwishyura nabi ababa batsindiye amasoko, biri muri bimwe byagaragajwe bituma ba rwiyemezamirimo muri aka karere batakitabira gupiganira amasoko aba yatanzwe n’akarere.

 

By Ubwanditsi | Views : 7791 | Kuya 10-11-2016 13:37



Mu Nama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rubavu yari igamije kwemeza igishushanyo mbonera cy’aka karere, yateranye kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira 2016, hagaragajwe cyane ikibazo cy'imikorere mibi y'abagize akanama gashinzwe amasoko muri aka karere.

                          Akarere ka Rubavu kavugwamo imikorere mibi

Iki kibazo cyagaragaye ubwo Akarere ka Rubavu katangaga isoko ryo kugura inka zo muri gahunda ya Girinka ariko bikarangira habuze uwapiganira iri soko.

Mabete Dieudonné uhagarariye urugaga rw’abikorera muri Rubavu, avuga ko amakuru akura muri ba rwiyemezamirimo atuma batitabira gupiganira amasoko atangwa n’aka karere, ari uko gafite amanota mabi mu bijyanye no kwishyura ba rwiyemezamirimo.

Mabete agira ati “ Ba Rwiyemezamirimo bo muri aka karere bavuga ko hari ikibazo cyo kubishyura nabi, amakuru ahari ni uko banga gupiganwa kubera gutinya kwishyurwa nabi, aho usanga akarere kabasiragiza.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dushimimana Lambert, yavuze ko iki kibazo bakimenyeye muri iyi nama, yongeraho ko kuba hatangwa isoko hakabura abaripiganira ari ibintu bisanzwe.

        Njyanama y'akarere ka Rubavu, bimwe mu bibazo ibimenyera mu nama

Dushimimana yagize ati “ Iki kibazo twacyumvise, twasabye Komite nyobozi kugikurikirana kuko ni amakuru Inama Njyanama yari ibonye, kuba umwanya wajya ku isoko ntihaboneke uwawupiganira byo ni ibintu bisanzwe cyane, hari igihe rwiyemezamirimo abona adafite ubushobozi, hari igihe abona atari yitegura, hari impamvu nyinshi cyane, ntabwo biba hano mu karere ka Rubavu gusa, ni ahantu hose.”

Mu Karere ka Rubavu hagiye hakunda kuvugwa ibibazo by’imitangire itanoze y’amasoko ya Leta aho hari ikibazo cy’isoko rya Gisenyi ryadindiye ndetse ubu Akarere na rwiyemezamirimo bari mu nkiko, aho rwiyemezamirimo agashinja kumuhagarikira ibikorwa mu buryo butanoze.

                   Isoko rya Rubavu rituzura kubera imikorere mibi y'akarere

Muri aka karere kandi hagaragaramo n’ikibazo cya Ruswa nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda kuri ruswa, bwo muri Nzeri uyu mwaka, bwashyize akarere ka Rubavu ku mwanya wa mbere mu kugaragaramo ruswa ku gipimo cya 22,7%.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd