Ubuyobozi n’Abaturage bo mu karere ka Rubavu baravuga ko batewe impungenge no kutagira imodoka zizimya umuriro zihagije, mu gihe mu ntara yose y’Uburengerazuba hari kizimyamwoto imwe kandi ibikorwa remezo byaho bigenda byaguka.

 

By Ubwanditsi | Views : 6006 | Kuya 09-23-2016 07:49



Iki kibazo bakigaragaje nyuma y’impanuka y’inkongi y’umuriro, yabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu, igatwika inzu y’umuturage, yakongotse muri uyu mujyi wa Gisenyi ubwo bageragezaga kuyizimya ariko umuriro ukabarusha imbaraga.

Hari hafi mu ma sa yine z’ijoro, ubwo inzu y’uwitwa Havugintwari Silas yafashwe n’inkongi y’umuriro, irashya irakongoka ndetse n’ibikoresho byo mu nzu hafi ya byose birangirika .

Bamwe mu baturage batabaye, bavuze ko bihutiye gukora ubutabazi bw’ibanze gusa umuriro ugira ubukana bwinshi, nibwo baje gutabarwa n’imodoka itwara amazi igerageza kuzimya. Bavuga ko kizimyamwoto iyo iza kuhaba iyi nyubako yari kurengerwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie, yavuze ko ikibazo cyo kutagira kizimyamwoto zihagije kibahangayikishije kuko iyi ntara y’iburengerazuba yose ibarizwamo kizimyamoto imwe, mu turere 7 tuyigize, mu gihe ibikorwa remezo byaho bigenda byaguka.

Iyi kizimyamwoto imwe ibarizwa muri iyi ntara, impanuka yabaye iri mu karere ka Karongi .

Ikigaragara kinishimirwa n’abaturage n’ibikorwaremezo by’amajyambere bikomeje kubegerezwa, bakaba bavuga ko byaba byiza hatekerejwe n’uburyo bwo kongera imodoka zizimya umuriro zabugenewe.


Amazina
E-mail
Igitekerezo