Mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba bw’u Rwanda Abaturage bimuwe muri Gishwati bakemererwa n’ubuyobozi ko bazahabwa ingurane z’imitungo yabo bahamirijwe ko amazu FARG yabubakiye ariyo ngurane.

 

By Muhire Norbert | Views : 24528 | Kuya 11-04-2015 11:08



Gahunda yo kwimura abaturage bari batuye mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda yo kubungabunga ibidukikije.

Kuva mu mwaka wa 2007 nibwo Abaturage bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu batangiye kwimurwa mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati hagamijwe guterwa ibiti mu gusubiranya iri shyamba ryari ryarangijwe n’abaturage bari barituyemo.

                      Inkengero z'ishyamba rya Gishwati


Abaturage bo murenge wa Kanzenze bamwe mu bahuye n’iki kibazo cyo kwimurwa mu nkengero z’iri shyamba rya Gishwati bavuga ko aho bari batuye ari gakondo yabo babwiwe n’ubuyobozi ko bimuka bakazahabwa ingurane.

Aba baturage bashimangira ko imyaka n’imyaka ishize basinyanye n’ubuyobozi guhabwa ingurane ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

Kuwa Kane tariki ya 5 Kamena 2014,Ubwo Perezida w'u Rwanda Paul Kagame aheruka gusura abaturage bo mu Karere ka Nyabihu yari yasabye inzego bireba gukemura iki kibazo mu gihe cy’ukwezi kumwe.

           Perezida Paul Kagame asura akarere ka Nyabihu 2014

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2015,nyuma y’amezi 9 umukuru w’igihugu asabye ko iki kibazo gikemurwa,uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bahame Hassan yavuze ko ikibazo cy’amafaranga y’ingurane z’abimuwe mu nkengero za Gishwati kitari mu karere ahubwo hari izindi nzego zibishinzwe kandi zibikurikirana,aboneraho gusaba abaturage gukomeza kwihangana ababwira ko amafaranga naboneka bazahita bayashyikirizwa.

Magingo aya ,ubwo dutangaza iyi nkuru ,aba baturage bo murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu bemeza ko aho gushyikirizwa ingurane bemerewe n’ubuyobozi,babwiwe ko inzu bubakiwe n’ikigega cya Leta gitera inkunga Abarokotse Jenoside  FARG yabubakiye nyuma yo kuyigaragariza ibibanza arizo zahinduwe ingurane.

Aba baturage basaba kurenganurwa bavuga ko igikorwa cyo kwimura abari batuye mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati ntaho bihuriye n’igikorwa cyo kubakira abarokotse Jenoside

                            Ibikorwa by'abaturage

Muri iki cyumweru, ubwo aba baturage bagaragarizaga itangazamakuru ikibazo cyabo banagaruka ku ngaruka byabateye zirimo kuva mu mashuri kw’abana babo,kwambura amabanki bari barafatiye inguzanyo n’ibindi,Umuyobozi w’akarere ka rubavu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Uwamariya Marie Grace yavuze ko iki kibazo batari bakizi ko bagiye kugishakira igisubizo.

Iki gisubizo cy’uyu muyobozi gisa nk’icyabaye ihame ku bayobozi benshi,wakwibaza niba koko uyu muyobozi atari akizi,mu gihe bigaragara neza ko cyari cyarageze mu karere ka Rubavu kuko cyari cyarabajijwe uwakayoboraga ariwe Bahame Hassan.

Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu Rusange rigena ko indishyi yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n’Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri bireba.

Iri tegeko ryasohowe mu igazeti ya Leta kuwa Mbere tariki 31 Kanama 2015, rivuga ko iyo iminsi 120 yagenwe irenze, iyimurwa riba ritaye agaciro keretse uwimurwa n’uwimura babyumvikanyeho.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd