Abaturage batuye mu nkengero z'ikibuga cy'indege cya Gisenyi mu karere ka Rubavu mu ntara y'iburengerazuba bamaze imyaka 5 bambuwe uburenganzira bwo gusana amazu yabo cyangwa kubaka mu butaka bwabo kubera gahunda y'ibikorwa byo kwagura ikibuga cy'indege.

 

By Muhire Norbert | Views : 10794 | Kuya 06-09-2016 09:40




Aba baturage bo mu nkengero z’ikibuga cy’indege babujijwe kugira icyo bakorera mu butaka bwabo babwirwa ko bagiye kwimurwa kubera imirimo yo gusana ikibuga cy’indege.

Baganira n’itangazamakuru aba baturage bagira bati:”imyaka 5 irashize twijejwe ingurane ariko tutazibona,ubuyobozi bw’ibibuga by’indege mu Rwanda bwatwijeje ko mu byumweru 2 tuba tubonye amafaranga y’ingurane z’imitungo yacu none amaso yaheze mu kirere”.

Ubwo akarere ka Rubavu biteguraga gusurwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa gatanu tariki ya 25 werurwe 2016,abaturage barebwa n’iki kibazo bakoreshejwe inama n’ubuyobozi mbere, babwirwa ko hari miliyoni 700 zo kubishyura zahageze babona mu gihe kitarenze ibyumweru 2,ariko ntibagaragarize umukuru w’igihugu iki kibazo.

Hafi amezi 3 arashize,aba baturage bagitegereje ko ibyumweru 2 bishira.

Aba baturage mu mvugo yabo bagira bati:”ibyo dusaba ni ibintu 2,ni uko batwishyura bakaduha ingurane cyangwa se bakaduha uburenganzira bakadukura mu kato tugakomeza ibikorwa byacu kandi bigakorwa vuba tukava mu gihirahiro kuko byaduteye ubuzima bubi bw’ubukene”.

Itegeko rivuga ko mu gihe bibaye ngombwa ko ubutaka bw’umuturage bukorerwamo ibikorwa by’inyungu rusange,agomba guhabwa ingurane mu gihe kitarenze iminsi 120.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd