Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu  Human Rights Watch (HRW)  uremeza ko  inzego z’umutekano  z’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(PPRD ) zateguye  igitero  cyagabwe ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila bigaragambyaga aho  babiri muri bo bakomeretse  bikomeye ku ya 15 Nzeri,2015 i Kinshasa.

 

By Habineza Gabby | Views : 69069 | Kuya 10-07-2015 10:13



Muri Raporo uyu muryango washyize ahagaragara uvuga ko wavuganye n’abamwe mu bagabye iki  gitero ku bigaragambyaga aho bemeje ko babikoze nyuma yo guhabwa amabwiriza n’inzego z’umutekano z’ishyaka rya Perezida Kabila ndetse buri wese akaba yarahawe igihembo kingana n’Amadolari ya Amerika 65.

Uhagarariye Human Rights Watch muri Congo,Ida Sawyer  aganira na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) yagize ati«Abatoranyijwe bose bazanywe  mu kigo cya gisirikare hano i Kinshasa.Bahawe amabwiriza y’uburyo  bari butegure ndetse bakagaba iki gitero.Buri wese akaba yarahawe Amadolari ya Amerika 65.Nyuma y’imyigaragambyo ubushakashatsi bwagaragaje ko  hakoreshejwe inkoni n’inzindi ntwaro gakondo»

Umwe mu bakomerekejwe ku ya 15 Nzeri,2015

Umuvugizi wa Leta  ya Congo, Lambert Mende  avuga ko  HRW nta bimenyetso simusiga  ifite bigaragaza  uruhare rw’inzego za Leta  muri iki gitero ati «Ntabwo bihagije  kuvuga ko hari ibimenyetso.Nta zina na rimwe rigaragara.Ni ibirego  bidafite ishingiro.Bavuga umuyobozi wa Polisi ariko  ntibatanga  ibimenyetso  byadufasha gutangira iperereza.Ni cyo kibazo»

Human Rights Watch ikaba isaba  Abayobozi ba Congo kubahiriza  uburenganzira bw’abigaragambya mu gihugu bakabikora badafite ubwoba bwo kugabwaho igitero kuko ibyabaye ku ya 15 Nzeri Polisi yatabaye  itinze.



Amazina
E-mail
Igitekerezo