Igisirikare cya Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kane taliki ya 24 Nzeri,2014  cyatangaje ko  abasirikare baco  50 bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Monusco  bagiye guhamagarwa bakagaruka mu gihugu cyabo kubera  imyitwarire idahwitse.

 

By Habineza Gabby | Views : 15603 | Kuya 09-25-2015 09:59



Ibirro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP)  dukesha iyi nkuru bivuga ko  Umuvugizi w’igisirikare cya Afurika y’Epfo ,GenXolani  Mabanga yavuze ko  aba basirikare  50 nibagera mu gihugu bazagezwa imbere y’Ubutabera.


Abo basirikare   50 ba Afurika y’Epfo  bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashinjwa icyaha cyo kutubahiriza umukwabu ubwo bajyaga mu mujyi wa Goma bigiriye mu ndaya.

Afurika y’Epfo ikaba ifite  abasirikara 388 bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muriMonusco.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd