Abagabo 2 batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila wa repubulika iharanira demokarasi ya congo aribo Félix Tshisekedi na Moïse Katumbi hamwe n’abandi 3 bahagarariye sosiyete civile na muvoma citoyens kuwa mbere tariki ya 18 Nzeri 2017 I New York basinye itangazo basaba ko mu gihugu cyabo habaho inzibacyuho itarimo Perezida Joseph Kabila kugirango bategure amatora.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 2730 | Kuya 09-19-2017 22:11



Félix Tshisekedi na Moïse Katumbi bashyize hamwe bategura itangazo barishyiraho umukono kuwa 18 Nzeri I New York muri leta zunze ubumwe z’Amerika aho bukeye bwaho kuwa kabiri tariki ya 19 Nzeri, umuryango w’abibumbye wagombaga guhura mu nama bakiga kubibazo bikomeje kugaragara muri repubulika iharanira demokarasi ya congo, bitewe ahanini no kuguma k’ubutegetsi kwa Perezida Joseph Kabila aho manda ya 2 ye yagombaga kuba yararangiye kuya 20 ukuboza 2016. 

Iri tangazo ryashyizweho umukono kandi na André Mbata Mangu, umuyobozi nshingwabikorwa w’ikigo cya demokarasi, imiyoborere, amahoro n’iterambere muri Afurika (directeur exécutif de l’Institut pour la démocratie, la gouvernance, la paix et le développement en Afrique), Paul Nsapu, umunyamabanga mukuru wa FIDH ushinzwe Afurika na Floribert Anzuluni, umuhuzabikorwa wa muvoma citoyen Filimbi, Bashinja perezida Joseph Kabila kutubahiriza itegekonshinga n’imishyikirano yo kuwa 31 ukuboza 2016, yavugaga ko hagomba gutegurwa amatora akaba mu kuboza 2107. 

Iri tangazo rigira riti : 

kugirango amategeko yubahirizwe, amatora agomba kuba bitarenze kuya 31 ukuboza 2017, turasaba ko habaho inzibacyuho itarimo Perezida Joseph Kabila, ikayoborwa n’abantu babibashije, bagategura amatora anyuze mu mucyo ndetse hatarimo na komisiyo y’amatora (Céni) iriho ubungubu”. 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd