Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,ubuyobozi bwa Kiriziya Gaturika bwasabye abaturage kutemerera Joseph Kabila kongera guhabwa amahirwe yo kuba yakwiyamamariza kuyobora iki gihugu manda ya 3.

 

By Muhire Norbert | Views : 10353 | Kuya 11-27-2015 09:06




Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kiriziya Gaturika ryavuze ko abaturage ba Congo bafite inshingano yo kubuza umuntu uwo ariwe wese kurenga ku itegeko nshinga ry'icyo gihugu.

Ntabwo itegeko nshinga ryemerera Perezida Joseph Kabila kuyobora igihugu ku nshuro ya 3.

Abatavuga rumwe nawe baravuga ko arimo kugerageza gutinza amatora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2016.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu Amnesty International wavuze ko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bufata abatavuga rumwe na Leta bavuga ko Perezida Kabila arimo kugerageza kugundira ubutegetsi.

Joseph Kabila Kabange,ni umwe mu bakuru b’ibihugu bakiri bato,yavutse tariki ya 04 kamena 1971 mu karere ka Fizi mu ntara ya Kivu y’amajyepfo,kuva tariki ya 16 mutarama 2001 yayoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’urupfu rwa se Laurent Désiré Kabila wayoboraga iki gihugu,ku nshuro ya mbere yatsinze amatora yo kuyobora manda yambere kuya 29 ukwakira 2006,manda ya 2 yayitorewe kuya 28 ugushyingo 2011.

        Perezida Joseph Kabila mu matora

Mu kwezi k’ugushyingo mu mwaka wa 2016 nibwo igihe Perezida Joseph Kabila yatorewe kuyobora Congo Kinshasa cyemewe n’itegeko nshinga rya RDC kizaba kirangiye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd