Nyuma yo kunyurwa n’imifanire y’abakunzi ba rayon sport bibumbiye mu itsinda March Generation Fun Club, Dr. Arne Deodatus yahisemo kuba umwe no kwifatanya n’aba bafana.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 17850 | Kuya 11-01-2016 07:19



Dr Arne Deodatus yagaragaye mu itsinda rya March Generation Fun Club, mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 30 ukwakira 2016 hagati ya Rayon sport na AS Kigali ukarangira rayon itsinze ibitego 2-0, ibitego byatsinzwe na Pierrot ku munota wa 85 na shasiri mu minota y’inyongera, bombi bakomoka mu gihugu cy’uburundi.

Dr Arne Deodatus ni Dogiteri ku bitaro bya Remera rukoma akaba akomoka mu gihugu cy’ubuholande.

Nyuma y’uyu mukino hagati ya Rayon sport na AS Kigali, umurashi.rw waganiriye na Dr Arne Deodatus, adutangariza impamvu yahisemo gufana ikipe ya rayon afatanyije n’abafana bo muri March Generation.

Dr Arne Deodatus yagize ati :” nsanzwe nkurikira umupira w’amaguru nicaye mu myanya y’abanyacyubahiro, ariko mu mikino 3 itambutse nabonye itsinda rifana kinyamwuga, badatuza, mbona mbashije kubasanga tugafatanya byamfasha, nibwo nashatse inzira ziringezamo kandi banyikiriye neza, ubu ndi umu rayon wishimiye kubana na March Generation”.

Flank Nshimyumuremyi ushinzwe imifanire muri March Generation Fun Club yavuze ko muri iri tsinda, imiryango ifunguye kubifuza gufatanya nabo kandi ko bakomeje kugenda bifuza kugaragaza udushya no guhindura imifanire mu Rwanda ku buryo budasanzwe.

Dr Arne Deodatus  yakiriwe neza muri March Generation Fun Club ya rayon

Intsinzi ya rayon mu mukino na As Kigali yashimishije aba rayon

                      Abafana ba March Generation bafana kinyamwuga


Amazina
E-mail
Igitekerezo