Isa munani n'iminota mirongo ine n'itanu ku isaha y'i Kigali, nibwo ikipe ya rayon sport yahagarukiye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yerekeza i Rusizi aho igomba guhura na Espoir mu mukino wa shampiyona y'igihugu cy'u Rwanda mu mupira w'amaguru, ihaguruka idafite bamwe mu bakinnyi bayo barimo na rutahizamu Mussa Camara.

 

By Habumugisha Theoneste | Views : 9576 | Kuya 10-20-2016 15:40



Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 ukwakira 2016 nibwo hateganyijwe umukino wa shampiyona y'igihugu cy'u Rwanda mu mupira w'amaguru uzahuza ikipe ya rayon sport na Espoir i Rusizi.

                   Ikipe ya rayon sport mu myitozo yanyuma mbere yo kwerekeza i Rusizi

Abakinnyi bose bahagurutse kuri uyu wa kane tariki ya 20 ukwakira 2016 isa 14:45 I nyamirambo berekeza Rusizi aho biteganijwe ko ariho bari burare .

Abakinyi batabashije kugenda harimo rutahizamu Mussa Camara ugifite imvune, Thiery nawe ufite ikibazo cy'imvune,  Ange Mutsinzi ukiri mu bizamini na Mugeni ufite ibibazo byihariye atatangaje.

                    Rutahizamu wa rayon sport Mussa Camara ntiyerekeje i Rusizi



Amazina
E-mail
Igitekerezo