Ikipe ya rayon sport n'iya Police Fc zikomeje imyiteguro y'umukino w'ikirarane zizahuriramo kuwa gatandatu tariki ya 25 gashyantare 2017 kuri stade Amahoro, umukino biteganyijwe ko ushobora no kuzitabirwa na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi Gianni Infantino.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 13608 | Kuya 02-22-2017 10:20



Ikipe ya Police Fc yahisemo kwerekeza mu mwiherero i Gishari mu karere ka Rwamagana aho iri no gukorera imyitozo mu kigo cya Polisi y'igihugu. 

Nyuma y'imyitozo ya Rayon sport yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 22, umutoza Masudi Juma yavuze ko bakomeje gutegura ikipe neza n'abakinnyi bose, igisigaye akaba ari uko buri wese agomba guharanira kuzisanga muri 18 bazifashishwa muri uyu mukino.

Ku mugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 24 Gashyantare 2017, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, Gianni Infantino, ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

                                             Perezida wa FIFA Gianni Infantino

Ibikorwa azakorera mu Rwanda byose ntibirashyirwa ku mugaragaro usibye icyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hotel ya FERWAFA yatewemo inkunga na FIFA ku kigero cya 65% , mu mafaranga asaga miliyari 3 na miliyoni 85 azuzuza iyi Hotel mu gihe cy’amezi 18. 

Iki gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo kizaba kuwa gatandatu ari nabwo Infantino ashobora kuzitabira umukino wa shampiyona w’ikirarane uzahuza Rayon Sports Fc na Police Fc kuri Stade Amahoro uzatangira isa cyenda n'igice (15h30).


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd