Mu mikino nyafurika aho u Rwanda ruzahagararirwa na rayon sport hamwe na Apr Fc, ikipe yambara ubururu n'umweru izerekeza muri Sudan y'amajyepfo, kuri uyu wa mbere yakomeje imyitozo yo kwitegura Waul salama.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 9240 | Kuya 02-06-2017 09:08



Iyi myitozo y'ikipe ya rayon sport yatangiye ahagana isa mbiri za mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 06 gashyantare 2017, ku kibuga cya Mumena.

Ikipe ya Rayon sport yitegura guhura na Waul salama yo muri Soudan y'epfo.

Abakinnyi Bose bagaragazaga ishyaka no guhatana kuko buri umwe wese arakora ashaka kujya kurutonde rw'ikipe izifashishwa muri Sudan y'amajyepfo.

Gutera imipira y'imiterekano (kufura) no gukata imipira iva mu mpande yerekera mu rubuga rw'amahina (santere) nibyo byibanzweho mu myitozo yo kuri uyu wa mbere.

Abatoza ba rayon sport yaba umutoza mukuru Masudi Juma cyangwa Maso, bavuze ko bakomeje kwitegura kandi abakinnyi bose bahari.

Umwe mu batoza b'iyi kipe Romami Marcel kuva ku munsi w'ejo ntari kugaragara mu myitozo.

Ku kibazo cy'abakinnyi bivugwa ko bahanwe n'iyi kipe nyuma y'umukino baherutse gutsindwamo na Apr Fc igitego 1 - 0, Masudi Juma yagize ati:

" abakinnyi ni abantu nk'abandi barakosa, ariko abayobozi nabo ni ababyeyi nta bihano ahubwo abakinnyi basobanuriwe amakosa yabo basaba imbabazi bacishwaho akanyafu, ubu ntakibazo na kimwe dufite twiteguye neza".

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ahagana isa 15h30, iyi kipe irakorera imyitozo kuri Stade amahoro, mu gitondo ikazajya ikorera kuri stade Mumena, ku munsi w'ejo kuwa kabiri ikazerekeza mu mwiherero aho izava kuwa gatanu yerekeza muri Sudan 'amajyepfo.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd