Prof Pacifique MALONGA watowe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika mu rwego rwo guteza imbere ururimi rw’igiswayire yatangije gahunda yo kwiga igiswayire mu ntara y’iburasirazuba.

 

By Ubwanditsi | Views : 12222 | Kuya 05-26-2016 14:39




Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (2010 - 2017) ingingo ya 213, ishimangira uruhare n’inyungu zo kwiga ururimi rw’igiswahili kugirango abanyarwanda barusheho kwisanga no kwisanzura mu muryango w’Ibihugu by’iburasirazuba EAC.


Ingingo ya 137 ishyiraho uwo muryango ishimangira Igiswahili nk’ururimi rugomba gukoreshwa muri uwo muryango.

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) washyizeho ikigo cyawo ACALAN (African Academy of Languages) cyo guteza imbere indimi, ikaba yaratoye : Prof Pacifique MALONGA, na Prof. Cyprian NIYOMUGABO nk’abakomiseri bayo mu Rwanda ba Kiswahili.

Nyuma yo kwemera no kwiyemeza iyo mirimo y’ubwitange n’ubukorera bushake nta Gihembo, Prof. Pacifique MALONGA yamaze imyaka ine (4) yigisha ururimi rw’igiswahili kuri Radiyo Rwanda na Television y’u Rwanda ubu akaba ashyira ingufu mu kwandika ibitabo by’Igiswahili n’Icyongerezanka “Three in One: Ikinyarwanda, Kiswahili English”n’ubukangurambaga.

Iki gitabo kikaba cyaragejejwe ku bantu bitabiriye JAMAFEST “Jumuiya ya Africa Mashariki Festival” Nairobi 2015, Jua kali Workshop I Dar es Salaam ndetse n’inama y’Abakuru b’ibihugu yabereye Arusha 2016. Bitanzwe n’ubunyamabanga bwa EAC mu guteza imbere Igiswahili.

Prof. MALONGA akaba ashimira Amb. Dr. Sezibera wayoboraga uwo muryango kubera gukunda no guteza imbere Igiswahili.

Prof. MALONGA asanga agomba gushyira imbaraga mu gutangiza “KISWAHILI CENTERS” mu ntara zose nubwo avuga ko ari ibintu bisaba amikoro ariko ati “ndasenga kandi ndizera ko Imana izavugira mu banyarwanda b’imfura bakabyitabira kandi bakantera inkunga”.

Kuri uyu wa mbere,tariki ya 23 Gicurasi 2016, nyuma yo kuganira na Guverineri w’Intara y’iburasirazuba n’abayobozi b’akarere ka Rwamagana, Profesa Pacifique MALONGA, yatangije Amasomo y’Igiswahili agenewe abakozi b’Akarere ndetse n’abakorera ku ntara.

           Prof.Malonga Pacifique atangiza gahunda yo kwiga igiswayire i Burasirazuba

Mubyo mu rwenya yagize ati: “ndabigishiriza Ubuntu nta gihembo mu gihe gito mbasogongeze namwe ubwanyu muzabona uburyohe n’akamaro k’Igiswahili, ndetse muzibwiriza mumpembe cyangwa ingororano yange izabe nyinshi mw’ijuru nka ya ndirimbo y’abanyagatolika”.

Prof. MALONGA icyo ashaka ni kuba Inkotanyi mu guteza imbere Igiswahili mu Rwanda, nyuma y’intara y’iburasirazuba akazakomereza no mu zindi ntara z’igihugu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd