Ni mu butumwa yagejeje ku Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Nzeri,2015 aho yashimangiye ko  gukorana no kubahana  mu mwuka w’abantu bangana  aribyo bizatuma n’Umuryango Mpuzamahanaga  ugera ku ntego zawo.

 

By Ubwanditsi | Views : 19047 | Kuya 09-30-2015 06:15



Mu butumwa umukuru w’igihugu yatanze bw’ibanze ku kugaragaza  ko   nubwo hari impinduka nziza zirikubaho ku isi na none hari  ibibazo bigenda bivuka  birimo impunzi, ibidukikije  n’imiyoborere myiza .

Aha Perezida  Kagame akaba  yagaragaje ko  imikorere myiza isaba ubufatanye  ariko ngo hari aho bigera ubufatanye mpuzamahanga  bukabangamirwa n’abibwira  ko bakomeye kurusha abandi  ati’’Ntidukwiye gutesha agaciro abanyamuryango ba Loni tuzi ko bashoboye, tubashyiraho amahame akoreshwa ku bihugu bimwe ibindi ntabe abireba, ntihakwiye kubaho gutegeka ko amahame runaka yubahirizwa kandi adakwiye.

Dufashe urugero  ikibazo cy’impunzi kirerekana ibibazo bihari  ubona ari nkaho kuva kera  habayeho guharanira ko impunzi  zicumbikirwa kure y’ibihuhu bikize  hatitawe ku gufasha   n’abahunga urwango bafitiwe  ahandi tubona imiryango mpuzamahanga  ikoreshwa n’abantu  bagamije  gufata ibyo bashaka bakabyinjiza  mu bandi nk’ukuri  hagamijwe gusenya ibihugu .Iyo  ibyo twita amahame bijemo gukandagira  abandi n’agasuzuguro  bwa  bufatanye mpuzamahanga mu bikorwa bitandukanye  buburizwamo’’

Ubutumwa Perezida Kagame yatanze bwanagarutsweho n’abakuru b’ibihugu batandukanye bagenda bageza ijambo ku nteko rusange ya Loni. Hamwe bakagaragaza ko hari ibihugu bishaka gufata demokarasi yabyo bikayijyana mu bindi kabone niyo byaba bidahuje amateka n’ibihe byanyuzemo.


Perezida Kagame ageza ijambo ku Nteko rusange ya Loni

Perezida Kagame yemeza ko politike nziza n’umutuzo ari ibizanira abaturage umusaruro ukwiye bityo akaba nta gihugu gikwiye kumva cyabitangaho amasomo.

Umukuru w’igihugu yagize ati: “Ntakiduteye ubwoba mu kugendera ku mahame akwiye, kandi umutuzo nyawo umuntu yakwishimira kugira ni ushingiye kuri politike nziza itanga umusaruro ukwiye ku baturage kandi ukanafasha mu mpinduka zibaye mu mahoro. Ibyo byose bijyana no kubaha agaciro ka muntu ndetse n’imibereho ye.”

Yakomeje agira ati: “Nta gihugu cyangwa imigirire runaka bikwiye kumva ko aribyo byonyine bifite ubumenyi ku kuri, cyangwa se kwibwira ko ari ba miseke igoroye. Dufite inshingano zo kubaka ejo heza aho kujya kubaka ejo hahise. Impinduka zirimo kubaho kandi ziranakwiye. Ntawahangana nazo wenyine, kandi intego zashyizweho zigaragaza ko twese dukeneranye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byo muri Africa na Aziya aribyo bihura cyane n’iki kibazo cy’ababiha amasomo dore ko ngo no kuva kera, ibihugu bikomeye byibwiraga ko ibi bihugu bidakwiye ubwigenge bigikeneye kurandatwa.

Cyakora Perezida Kagame yavuze ko kugirango intego ibihugu byo ku isi bihuriyeho zigerweho bisaba ko umuryango mpuzamahanga ukorana mu bwubahane no kumva ko ibihugu biwugize bingana.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd