Polisi z’u Rwanda na Kenya basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha ndengamipaka.Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Kanama 2015 ahitwa Naivasha mu mujyi wa Nairobi hagati y’abayobozi ba Polisi zombi, IGP Emmanuel K Gasana na mugenzi we wa Kenya, Joseph Boinnet.

 

By Ubwanditsi | Views : 10479 | Kuya 08-22-2015 07:15



Byabaye mu rwego rw’inama ya 15  y’abaminisitiri bo muri Afurika y’Iburasirazuba bafite Polisi mu nshingano(EAPCO), hakaba hari kandi ba Bwana Joseph Ole Nkaiserry, umunyamabanga wa Leta mu by’umutekano w’imbere muri Kenya, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya.

Muri aya masezerano, Polisi zombi zumvikanye kuzajya zitegura zikanakorera hamwe ibikorwa bigamije gukoma imbere ibyaha ndengamipaka nk’iterabwoba ndetse n’icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Bumvikanye kandi ku guhanahana amakuru no gusangira ubumenyi n’ubunararibonye bahuriza hamwe imbaraga, gushakira hamwe umutekano wo mu mihanda ndetse no kwigishanya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent Celestin Twahirwa yavuze ko impande zombi zishimiye amasezerano yashyizweho umukono kandi ko yaje ari inyongera ku bufatanye bwari busanzwe hagati yazo.

Yagize ati:”Polisi z’u Rwanda na Kenya zisanzwe zifatanya mu kwigisha abazigize, guhana amakuru, guhererekanya abafashwe bakekwaho ibyaha bitandukanye ndetse n’ibyibwa bikajyanwa mu kindi gihugu, aya masezerano aje ashimangira ibyari bisanzwe kandi ni inyongera ku mutekano w’akarere.”

IGP Emmanuel K Gasana we yavuze ko Polisi y’u Rwanda itashobora guhangana n’ibyaha biriho byoroherezwa n’ikoranabuhanga rigezweho igihe yaba ikora yonyine, ni yo mpamvu ishyira imbere ubufatanye n’izind Polisi zo mu karere.

Mu rwego rw’ubufatanye bwa Polisi zombi, abapolisi bakuru bo muri Kenya bakaba baritabiriye ibyiciro bitatu biherutse by’amasomo y’ubuyobozi mu bya gipolisi mu ishuri rikuru rya Polisi riri I Musanze(NPC), hari kandi nibura imodoka icumi zibwe muri Kenya zikazanwa mu Rwanda zimaze gufatwa zigasubizwa bene zo muri iyi myaka ibiri ishize.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd