Kuri uyu wa mbere  tariki ya 20 Nyakanga 2015, Polisi y’u Rwanda yerekaniye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro abagabo babiri  bakekwaho ubufatanyanyacyaha mu cyaha cya ruswa mu bizamini by’akazi ka Leta.

 

By Ubwanditsi | Views : 11676 | Kuya 07-21-2015 07:49



Abafashwe ni uwitwa Mujyanama Elizaphan Philos w’imyaka 32 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Gatsibo, akaba yari umukozi wa Ralga ariko mu buryo budahoraho, kuko yabakoresherezaga ibizami mu turere dutandukanye akanabikosora bakamuhemba, ariko ubusanzwe avuga ko yigisha mu ishuri rikuru ryo muri Nyagatare( East African University), undi ni uwitwa Ntaganda John w’imyaka 37 y’amavuko wo mu mujyi wa Kigali, uyu ngo bakaba baraturanye nkuko bombi babivuga ariko nta handi baziranye.

Nkuko yari asanzwe abikorera ikigo cya Ralga rero, uyu Mujyanama ku italiki ya 21 gicurasi 2015, yagiye gukoresha ikizamini ku mwanya w’ushinzwe amasoko mu karere ka Gicumbi, umwanya wahatanirwaga n’abantu benshi.Kubera ko ariwe wateguraga akanakosora ibizami, yatahanye iwe impapuro abakandida bakoreyeho, maze ku  bwumvikane bwe na Ntaganda, uyu amusanga iwe amuha urupapuro ruriho ibisubizo kugirango afate urundi abyandukure ari narwo ruzakosorwa, maze uro yakoreyeho mbere bakarurigisa, aha ni naho havuye intandaro yo kumukeka doreko urupapuro rwe rwasaga muri byose n’urw’ukosora.

Kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent Modeste Mbabazi, avugako iperereza rigikomeje ku bikorwa by’uyu mugabo kuko hari n’utundi turere yaba yarakozemo ibintu nk’ibi.

SP Mbabazi avugako uyu mugabo yamennye ibanga ry’akazi aho yatangaga urupapuro rw’ibisubizo hagamijwe gutsindisha utabifitiye ubushobozi no kurengenya abatsinze ikizamini, bikaba bikubiye mu ngingo ya 283 y’igitabo cy’amategeko ahana, uyu mugabo kandi ngo arakekwaho ruswa, ukurikije ukuntu yahamagaye iwe umwe mu bakoze ibizami akanamuha urupapuro rw’ibisubizo.

Yakomeje agira ati:” Uyu mugabo uretse no kuba yaramennye ibanga ry’akazi anakekwaho ruswa, ibi bikaba bikubiye mu ngingo ya 633 y’igitabo cy’amategeko ahana , aho ibihano byayo biri mu ngingo ya 634,  yanahemukiye akarere n’igihugu muri rusange, kuko yari agiye kugaha umukozi udashoboye kandi abashoboye bahari, ibi bikaba bigira ingaruka mu mikorere y’akazi.”

Yarangije agira inama abashaka indonke mu nzira zitari zo cyangwa  bitwaje akazi bakora ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi n’abashaka akazi n’izindi serivisi mu nzira zitemewe n’amategeko, nabo iryo tegeko n’ibihano ritegenya bibareba , bityo babireka bagakora ibyemewe kuko nta ngaruka n’imwe.

Src:RNP


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd