Inkongi z’imiriro, zaba iz’amashyamba, ibihuru, ibiyorero n’ibindi ni bimwe mu byangiza ibidukikije  kuko bihumanya ikirere, ibyo nabyo bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu cyane cyane mu gutera indwara z’ubuhumekero n’izindi.

 

By Ubwanditsi | Views : 10038 | Kuya 07-15-2015 06:21



Ikosa rito cyangwa uburangare runaka mu mirimo yacu ya buri munsi, haba mu buhinzi, ubworozi n’indi mirimo ibera mu mgo cyangwa hanze yazo birahagije ngo byangize ibintu byinshi ndetse no hugitana abantu.Niyo mpamvu ari ngombwa gufata ingamba zo gukumira no kurwanya ikintu cyose cyateza  inkongi iyo ariyo yose.

Nkuko byakunze kugaragara, mu gihe cy’izuba nibwo inkongi zibasira ibidukikije birimo amashyamba, ibihuru, ibyatsi bisanzwe ndetse rimwe na rimwe n’amazu y’abantu ariko kandi zose zikaba zifite aho zihuriye n’ibikorwa by’abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo ubuhinzi, ubuvumvu, ububaji, abatwika amakara, aborozi bashaka ubwatsi bw’amatungo ndetse n’indi mirimo itandukanye.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe  gukumira no kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga (Fire  and Rescue Brigade) ryashyizeho ingamba zo  kurushaho gukumira no kurwanya inkongi.

Mubyo iri shami  rikora, harimo guhugura no gutanga ubumenyi bw’ibanze ku nkongi n’ubutabazi bw’ibanze, kugenzura ibijyanye n’ubwirinzi bw’inkongi n’ibiza mu  nyubako nini n’into , gutabara byihuse mu gihe ubutabazi n’ubwirinzi byibanze bwananiranye, hari kandi guhugura abaturage muri rusange hakoreshejwe ibitangazamakuru; radiyo, televiziyo ndetse n’ibyandika.

Ibi bitangazwa n’umuyobozi w’iryo shami muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissionner of Police(ACP) Jean Baptiste Seminega aho asobanura ko inkongi ziterwa  ahanini no kwirara, ukutita ku bintu byateza inkongi, impanuka, n’ ubumenyi bucye ku nkongi .

Mu bindi, harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ndetse no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako n’ibindi bikoresho bikoresha amashanyarazi.

ACP Seminega avuga ko nk’uko abaturarwanda bafite umuco wo kujya ku isoko bagahaha ibyo kurya, ibikoresho byo mu gikoni  cyangwa byo mu rugo muri rusange, bakwiye no kugira umuco wo kugura kizimyamwoto uko yaba ingana kose kuko n’ubundi umuriro wose utangira ari muke ukiyongera nyuma, bityo bakaba bayifashisha igihe ukiri muke byananirana bakitabaza izindi nzego zirimo n’iri shami abereye umuyobozi.

Avuga ku bushobozi bw’iri shami, ACP Seminega , yavuze ko ryatangiranye imodoka imwe mu mwaka w’ibihumbi bibiri (2000), rikaba ryaragiye ryiyubaka  kimwe n’izindi nzego za Polisi y’u Rwanda ku buryo kugeza ubu kuri buri ntara hari imodoka yabugenewe mu kuzimya inkongi, intego akaba ari uko nibura muri murenge wazagira imodoka nk’iyo.

Yavuze ko ubu rifite imodoka zihagije , zirimo  izikoreshwa mu  mirimo yo kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga n’izindi  zikoreshwa mu mirimo y’ubutabazi gusa.

Muri izo kandi harimo imodoka ifite ubushobozi bwo gutabara abantu bari mu nyubako ndende aho ishobora kuzimya inkongi muri metero mirongo itanu n’enye z’uburebure ndetse no kuhatabara umuntu.

ACP Seminega yavuze ko iri shami ryakoze ubukangurambaga mu mashuri,amasoko n’amasantere y’ubucuruzi bwo kwirinda no kurwanya inkongi.

Yavuze ko mu mwaka wa 2013, habaye  inkongi 84, mu gihe umwaka ushize habaye 121, naho  kugeza mu kwa gatandatu , uyu mwaka , hakaba  harabaye 49, zitigeze zigira uwo zikomeretsa cyangwa ngo zihitane.

Yongeyeho ko abahura n’ibibazo byo kugwa mu myobo, guhera mu nyubako ndende, nabo batabarwa kandi bakavanwamo.

Yakanguriye abaturage gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi  bizwi ku izina rya kizimyamoto (Fire extinguisher), kumenya uko bikoreshwa no kwita ku buzima bwabyo . Aha yabakanguriye kujya babisuzumisha ku babihugukiwe buri nyuma y’amezi atandatu kugira ngo babarebere ko ari bizima.

Na none ACP Seminega yabakanguriwe kugira ubwishingizi ku nkongi z’umuriro, kutabika ibikomoka kuri peterori mu ngo, kutajya kure no kuzinya  buji, itara, itadowa mbere yo kuryama.

Yababwiye ko mu gukoresha iyi kizimyamoto bagomba guhagarara hagati ya metero eshatu n’enye, maze bagakuramo impeta yabugenewe, gufata agatiyo bakakerekeza ahari inkongi maze bagakanda ahabugenewe.

ACP Seminega yababwiye ko bagomba gukupa amashanyarazi mbere yo kuzimya inkongi bakoresheje amazi n’ifuro, kandi bakirinda kuzimisha amazi inkongi zatewe n’ibisukwa na gazi.

Ati,“Nubwo abantu bose bagirwa inama yo gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi,ku muntu utarabona ubushobozi bwo kubigura , ashobora gukoresha umucanga, amazi, ibitaka byumutse , ariko agakupa amashanyarazi mbere ya byose kandi agahungisha ibitarafatwa n’inkongi”.

Na none ati, “Ibi ntibikuraho guhamagara Polisi ku gihe kuko hari igihe umuriro warenga ubushobozi bw’abakoresha ibi bikoresho”.

Muri yo harimo imirongo utishyurwa ariyo 112, 111 n’indi yishyurwa ariyo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd