Kuri uyu wa mbere , tariki ya 8  Gashyantare, Polisi y’ u Rwanda yashyikirije ubuyobozi bw’igihugu cy’u Bwongereza imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover V8 yari yaribiwe muri icyo  gihugu.Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba, Umuyobozi w’ibijyanye na Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, niwe watanze iyi modoka iherekejwe n’impapuro ziyiranga, abishyikiriza David Ward ,impuguke mu by’iperereza ikora mu kigo cyitwa UK National Crime Agency kiri muri Kenya.

 

By Ubwanditsi | Views : 13335 | Kuya 02-09-2016 06:57Nyuma yo gusubizwa iyi modoka,  Bwana David Ward  yashimiye ubushishozi ndetse n’ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda, ndetse n’imbaraga yakoresheje itahura iyi modoka,  aho yavuze  ko igihugu cye  n’ubundi gisanganywe ubufatanye bwihariye  na Polisi y’u Rwanda mu nzego nyinshi.

Bwana Ward yagize ati: “ Twamenye amakuru y’igaruzwa ry’iyimodoka  Interpol y’u Rwanda imaze kubimenyesha Interpol yacu, nayo yahise ibimenyesha ibiro byacu mu karere ngo dukore iperereza mu Rwanda; hakaba hari ikibazo cy’imodoka nyinshi nk’izi z’agaciro zibwa mu Bwongereza zerekeza muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Yongeyeho  ati:” u Rwanda rufite umwihariko, ukurikije ukuntu yafashwe kandi rukabimenyesha ubuyobozi bwacu bwangu n’uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwitaye kuri iyi modoka bushimishije; ikindi uyu Mukongomani yayiguze atabizi  kandi igihe yafatwaga yari yamaze kwishyura 25000$ kuri bariya Barundi bayibye, yashoboraga no kuyabura iyo u Rwanda rudafata aba bajura igihe bashakaga kuva mu Rwanda, ni akazi gakomeye rero bakoze.”

Iyi modoka ikaba yajyanywe muri Uganda , ejo hakaba hari izindi modoka 30 zari zaribwe zashoboye  gufatwa, mbere y’uko zose zisubizwa mu Bwongereza nk’uko bitangazwa na David Ward.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka, yibwe muri Nzeli 2014  mu gihugu cy’u Bwongereza, ifatwa  tariki ya 2 Gashyantare umwaka ushize, ifatirwa ku  mupaka wa Rusizi ya 1 aho uwari ayitwaye yagerageza kuyizana mu Rwanda.

Aha yagize ati: “ Uyu mu  mukongomani nawe yari amaze kuyigura amadolari  35000$ n’Umurundi wari wayizanye muri Kongo,  ariko abapolisi bo mu Rwanda bamugaragariza ko iri ku rutonde rw’ibyibwe bishakishwa Interpol; nibwo yabatungiraga agatoki ko abo bayiguze bakiri hafi aho kuko bari bandikiraniye hafi y’umupaka, uyu mugabo wo mu gihugu cya Kongo yaje gusubizwa amafaranga yari yishyuye(25000$)  nyuma y’iperereza ryakozwe n’abayibye batabwa muri yombi.”

Polisi Mpuzamahanga (Interpol) nyuma yo kumenya ko iyi modoka yibwe, ari iyo mu gihugu cy’ u Bwongereza yahise isohora inyandiko ziyifata, ari nazo zagendeweho ifatirwa ku mupaka yambuka.

ACP Twahirwa yagize ati:” Ntibyari bimenyerewe ko imodoka yibwa I Burayi igasubizwa yo, iki ni ikintu twakwishimira ko mu kazi kacu ka gipolisi, ndetse mu rwego mpuzamahanga haba habaye igikorwa nk’iki, kuko u Bwongereza nabwo nibugezayo iyi modoka, bizandikwa ko Polisi y’u Rwanda yabashije gukurikirana no kugaruza imodoka kugeza isubiye iwabo.”Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd