Ku itariki ya 2 Nzeri 2015 Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umuhindekazi witwa Aparna Singh ibintu bitadukanye yibwe n’abakozi be bo mu rugo aribo Munyaneza Eric na Mukantabana Aimerance.Avugana n’itangazamakuru, Singh yavuze ko yibwe mudasobwa igendanwa, insakazamajwi nto eshatu n’amafaranga agera ku bihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

 

By Ubwanditsi | Views : 17388 | Kuya 09-03-2015 05:53



Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yafashe ibikoresho byose yibwe n’ibihumbi 20 by’amafaraga y’u Rwanda mu yari yibwe andi akaba agishakishwa. Ibi bikoresho n’amafaranga bikaba byaribwe ku itariki ya 1 Nzeri ahagana saa yine z’amanywa biza gufatanwa abavuzwe hejuru ku gicamunsi kuri uwo munsi.

Umuhango wo kubimushyikiriza wabereye kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kimironko mu karere ka Gasabo aho Munyaneza, uri mu kigero cy’imyaka 25, akaba abarizwa mu kagari ka Karugira, ko mu murenge Kigarama, akarere ka Kicukiro na Mukantabana,  uri mu kigero cy’imyaka 39, akaba n’umubyeyi w’abana batandatu, akaba we atuye ku kagari ka Kamatamu, ko mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo bafungiwe mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda,CSP Célestin Twahirwa yasobanuye ko bariya bakozi bo mu rugo bombi babanje kuzimya amashanyarazi yo  mu nzu y’uriya muhindekazi bakoreraga iri mu kagari ka Bibare, ko mu murenge wa Kimironko kugira ngo ibyuma bifata amashusho yashyizemo bitabafata amashusho bari kwiba biriya bikoresho byafatiwe mu nzu ya  Mukantabana muri kariya kagari atuyemo.

CSP Twahirwa yavuze ko byaje kugaragara ko ari umugambi bari bacuze, maze agira abantu muri rusange inama yo kujya bakoresha abantu b’inyangamugayo kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda mu gihe bibwe kandi abasaba kujya batanga amakuru ajyanye n’igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko nk’uko uriya muhindekazi yabigenje.

Amaze gushyikirizwa ibintu bye, Singh yagize ati: "Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo narayimenyesheje ko nibwe, ikimara kuhagera, nahise numva ko byanze bikunze ko iri bufate ibintu byanjye byibwe ndetse n’ababyibye. Ni nako byagenze kuko kuri uwo munsi nibweho,  Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yampamagaye imbwira ko ibintu byanjye nari nibwe byafashwe inambwira kuza kubifata none ndabishyikirijwe".

Yongeyeho agira ati:" Sanabona amagambo nashimamo Polisi y’u Rwanda kubera ko yafashe ibintu byanjye nari nibwe ikaba inabinshyikirije ndetse ikaba yaranafashe ababyibye".

Nanone uyu muhindekazi yagize ati:"Nizeye ntashidikanya ko Polisi y’u Rwanda izanafata ariya amafaranga atarabonetse nk’uko yabigenje ifata kandi ikanshyikiriza biriya bikoresho".

Baramutse bahamwe n’icyaha,aba bombi bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd