Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabu ku itariki 18 Nyakanga uyu mwaka mu duce dutandukanye  two mu turere twa Rusizi na Ngororero , maze ifata ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitandukanye bitemewe n’amategeko.Iyo mikwabu yafatiwemo ibiro bine by’urumongi,udupfunyika 8 tw’urumogi ndetse n’ibyuma bya moto.

 

By Chief Editor | Views : 9303 | Kuya 07-20-2015 06:43



Uru rumogi rwafatiwe  mu kagari ka Ruganda, umurenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi, mu nzu ya Ndahimana Eliezer, ufite imyaka 28,nyuma y’uko abaturage b’inyangamugayo bahereye amakuru Polisi ikorera muri ako gace, maze ikajyayo ku manywa ikaruhasanga, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Muri ako karere kandi, mu murenge wa Rwimbogo, mu kagari ka Mushaka, umukwabu wakozwe ku manywa na Polisi ikorera muri ako gace , ku bufatanye n’inzego z’ibanze, bafashe ibyuma bya moto bifatirwa mu nzu y’uwitwaShyirambere Theogene w’imyaka 35 na Mazimpaka Elias w’imyaka 38 y’amavuko kandi akaba atari ibyabo, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gashonga mu gihe iperereza rikomeje ngo hashakwe inkomoko y’ibyo byuma.

Nshimiyimana Issa, uri mu kigero cy’imyaka 29 na Bwugamo Djuma , batuye mu kagari ka Kabaya, mu murenge wa Kabaya, mu karere ka Ngororero, nabo bafatanywe udupfunyika 8 tw’urumogi ,bakaba barafashwe mu rukerera rwo kuri iki cyumweru taliki ya 19 Nyakanga mu mukwabu wakozwe na Polisi ihakorera ifatanyije n’inzego z’ibanze zaho, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba,Superintendent of Police (SP), Emmanuel Hitayezu, yakanguriye abaturage kutanywa, kudatunda no kudacuruza inzoga  ibiyobyabwenge aho biva bikagera, akaba yarabasobanuriye ko uretse kuba ari icyaha, biri ku isonga mu bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yababwiye kandi ko bitera uburwayi butandukanye uwabinyoye ndetse n’amakimbirane mu ngo.

SP Hitayezu yagize ati:"Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa,iyo mikorere ikaba iteza ubukene mu muryango".

Yongeyeho  ko biri mu bishora urubyiruko mu ngeso mbi nk’ubusambanyi,  bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagiriye inama abaturage yo kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yabakanguriye kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke batanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kirwanywa,kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd