Aho ruswa yashinze imizi abantu bamwe batanga ikiguzi kugira ngo bahabwe serivisi kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo, ibyo bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu by’igihugu.Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abaturarwanda kudasaba no kutakira ruswa kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

 

By Ubwanditsi | Views : 11445 | Kuya 10-22-2015 06:18



Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abakozi babiri b’Ikigo gishinzwe gusukura no gukwirakwiza amazi (WASAC) bagerageza kwaka ruswa y’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bafatabuguzi b’amazi atangwa n’iki kigo.

Bafatiwe aho bakoreye iki cyaha mu kagari ka Nyarutarama, mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo ku itariki 20 Ukwakira 2015.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko mu cyumweru gishize, abo bakozi ba WASAC bagiye gufungira amazi uwo mufatabuguzi kubera umwenda w’amazi ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 yari afitiye iki kigo.

Yasobanuye ko bageze aho uwo mufatabuguzi atuye bamusabye ariya mafaranga bamubwira ko nayabaha batamufungira amazi.

SP Mbabazi yagize ati:"Uwo mufatabuguzi yaremeye arayabaha kugira ngo bafatirwe mu cyuho bakora icyo cyaha kandi ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda aribwo yaje igahita ibata muri yombi."

Yavuze ko abo bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize ati:"Ingaruka za ruswa zigera ku muryango mugari w’abantu akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda kandi akagira uruhare mu kuyirwanya aha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma iki cyaha gikumirwa kandi yatuma hafatwa abagikoze ndetse n’abategura kugikora."

Yashimye uwo mufatabuguzi wa WASAC kuba yarahise atanga amakuru ya ruswa yari yatswe kandi asaba abandi baturage kumufatiraho urugero.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha bya ruswa (Anti-Corruption Unit) nk’imwe mu ngamba zo kurwanya iki cyaha.

Ingingo ya 644 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku buryo bweruye cyangwa buteruye usaba, usezeranywa, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indi ndonke, ahamya ko ashobora gukoresha igitinyiro cye cyangwa ikimenyane, kugira ngo undi muntu abe yafata icyemezo, iyo mpano cyangwa indi ndonke yaba imugenewe cyangwa yaba igenewe undi, icyo gitinyiro cyangwa icyo kimenyane cyaragize icyo kigeraho cyangwa ntacyo cyagezeho mu byari bigambiriwe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yasabwe, yasezeranyijwe cyangwa yakiriwe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd