Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yatanze amakuru arambuye ku mpanuka yahitanye Kabera Iryamukuru Yves,  akaba yari umwe mu bitabiriye isiganwa ry’amagare riheruka kuba mu mpera z’icyumweru gishize mu muhanda Rubavu- Kigali mu bice bya Shyorongi.

 

By Ubwanditsi | Views : 34209 | Kuya 10-28-2015 07:50



Yagize ati:“Umunyegare witwa  Kabera Yves w’imyaka 22 yavaga Rubavu yerekeza i Kigali ari kumwe na bagenzi be bari mu isiganwa ry’amagare.

Yashatse kunyura ku modoka yari imbere ye mu ikoni rirerire, hanyuma ananirwa gukata neza kubera umuvuduko mwinshi yari afite, bityo agonga akarebanyuma ko ku ruhande k’imodoka  RAC 226, yo ikaba yari mu cyerekezo bavagamo, bityo ahita akora impanuka.

CP George Rumanzi, yakomeje avuga ko uyu munyegare yaguye mu muhanda hagati agira ibikomere, ahita ajyanwa byihuse mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, aho nyuma yaje kwitaba Imana.

Abari mu isiganwa bari baherekejwe n’abapolisi bashinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda, abandi bakaba bari imbere yabo.

Iperereza ry’ibanze rikaba ryerekana ko iyi mpanuka yaba yaratewe n’uko uyu munyegare atabashije kumenya neza imiterere y’iryo koni.

Ibijyanye n’iyi mpanuka birimo birakurikiranwa n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda,dosiye ikazashyikiria ubushinjacyaha.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd