Polisi y’u Rwanda yateguye ibyangombwa bishoboka, abapolisi n’ibikoresho kugirango  hatazagira icyahungabanya imigendekere myiza y’amatora .

 

By Habineza Gabby | Views : 13377 | Kuya 12-18-2015 04:20



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa atangaza ko ibiro by’itora bicungiwe umutekano kandi ibikoresho by’itora biherekejwe mu kujya ku biro by’itora, kuzageza bihavuye bijyanwa ku biro bikuru bya  Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Yagize ati:”Turimo gukorana n’izindi nzego zishinzwe umutekano, Komisiyo  y’Igihugu y’Amatora, inzego z’ibanze n’abandi kugirango amatora azagende neza uko biteganyijwe kandi ntakiyahungabanyije na gito, tukaba twizeza abaturage ko bazatora mu mutekano usesuye, turabasaba kandi gukomeza gufatanya natwe mu kubahiriza amategeko agenga igikorwa cy’amatora cyose.

Igihe cyose umuntu abonye ikintu kidasanzwe, arasabwa guhita atanga amakuru kuri Polisi imwegereye byihuse kugirango hakumirwe ikibazo cyateza.

Yarangije agira ati:”Iyi gahunda yo gukaza umutekano irebana kandi n’ibihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, irushanwa rya CHAN twitegura ndetse n’amatora y’inzego z’ibanze ari imbere.”



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd