Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (Rwanda Cooperatives Agency- RCA), n’Urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda- NCCR), byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha nka bumwe mu buryo bwo gufatanya hagati y’izi nzego kubumbatira umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse no kwihutisha iterambere.

 

By Ubwanditsi | Views : 14343 | Kuya 10-28-2015 07:56



Ayo masezerano yasinyiwe  ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 27 Ukwakira 2015, ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda akaba yarasinywe n’Umuyobozi Mukuru wayo IGP Emmanuel K. Gasana, ku ruhande rwa RCA akaba yarasinywe n’Umuyobozi wayo Mugabo Damien, naho ku ruhande rwa NCCR akaba yarasinywe n’Umunyamabanga Mukuru wayo Katabarwa Augustin .

Uretse abo bayobozi basinye mu izina ry’inzego bayobora, uyu muhango warimo kandi Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvénal Marizamunda na bamwe mu bofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda ndetse na bamwe mu bayobozi b’ibyiciro bitandukanye bya  RCA na NCCR.

Ingingo ziyakubiyemo zivuga ko Polisi y’u Rwanda ishinzwe kongerera ubushobozi abakozi n’abanyamuryango ba RCA na NCCR binyuze mu kubigisha no kubahugura mu bijyanye n’ibyo bashinzwe n’ibyo bakora, ndetse n’uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha.

Ayo masezerano avuga ko RCA ishinzwe gushyiraho ingamba zo kurwanya no gukumira ibyaha muri yo, gukurikirana no guhanahana amakuru akenewe n’inzego zibishinzwe zirimo Polisi y’u Rwanda ajyanye n’ibyo uru rwego rushinzwe.

NCCR yo ishinzwe gukangurira abanyamuryango bayo kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga ibyo bakora no kugisha inama Polisi y’u Rwanda ku bijyanye n’ibyo bashinzwe.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko kigamije gufatanya mu gutahura ibyaha no kubikumira, guhanahana amakuru mu kubigenza, no guhugura abakora muri RCA na NCCR mu bijyanye cyangwa ibifitanye isano n’ibyo bashinzwe.

IGP Gasana yagize ati:"Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye kandi ibyaha ni inzitizi ikomeye kuri ibyo byombi . Amasezerano nk’aya akaba ari imwe mu ngamba zo kwirinda ibyaha no gufatanya kubirwanya no kubikumira."

Yijeje RCA na NCCR ko Polisi y’u Rwanda izashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje bikubiye muri aya masezerano kandi asaba izo mpande zindi zombi kuzubahiriza ibyo nazo ziyemeje, aha IGP Gasana akaba yaragize ati:"Imvugo ikwiye kuba ingiro."

Mugabo yagize ati:"Amakoperative ni ishoramari kandi muri uko gushaka inyungu abantu bashobora gukora ibinyuranyije n’amategeko. Ubu bufatanye buzatuma turushaho kurwanya no gukumira imigirire n’imikorere binyuranyije n’amategeko kandi ibyo twiyemeje tuzabisohoza."

Yongeyeho agira ati:"Mbere ya byose  turi abanyarwanda. Dufite rero inshingano zo kugira uruhare mu kwicungira umutekano  twirinda kandi turwanya no gukumira ikibi aho kiva kikagera. Igikorwa nk’iki akaba ari imwe mu ngamba zo kubigeraho."

Katabarwa we yagize ati:" Ubufatanye bwari busanzweho. Icyakozwe uyu munsi n’ukubushimangira tubishyira mu nyandiko."

Na we yijeje abitabiriye icyo gikorwa ko urwego ayobora ruzashyira mu bikorwa ibyo yasinyiye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd