Kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Kanama, Police FC yanganyije na APR FC igitego 1-1 iyisezerera kuri penaliti 4-2, wari umukino wa nyuma wo mu itsinda ryari rigizwe na Police FC, APR FC na Bugesera FC, aho zose zari zaratsinze Bugesera zishigaje kwisobanura hagati yazo.

 

By Ubwanditsi | Views : 10710 | Kuya 08-21-2015 06:53



Kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Kanama, Police FC yanganyije na APR FC igitego 1-1 iyisezerera kuri penaliti 4-2, wari umukino wa nyuma wo mu itsinda ryari rigizwe na Police FC, APR FC na Bugesera FC, aho zose zari zaratsinze Bugesera zishigaje kwisobanura hagati yazo.

 Nyuma yo kuyisezerera muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro ikaza no kugitwara, Police FC yongeye kuyisezerera muri 1/4 mu gikombe cy’Agaciro Development Fund, aho yahise igera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza, ikazahura na Musanze FC kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Kanama.

Ku mukino yayihuje na APR FC ku kibuga cyo ku Kicukiro, ku munota wa gatatu gusa, Kalisa Rachid wa Police FC, ku mupira yari ateye ahana ikosa, umunyezamu wa APR FC ntiyabashije kuwufata, igitego kiba kirinjiye.

Iki gitego cyishyuwe ku munota wa 15 nabwo bahana ikosa nka ryarindi ku mupira watewe na Sibomana Patrick , uku akab ari nako umukino warangiye mu gihe cyawo giteganyijwe.

Byabaye ngombwa ko bitabaza penaliti nyuma y’iminota 90, maze penaliti za Police FC zinjizwa na Nshuti Idesbard, Nshimiyimana Imran, Twagirayezu Innocent na Mpozembizi Mohamed mu gihe umunyezamu wa APR FC Kwizera Olivier na Mukunzi Yannick  bo izabo bazihushije , Police FC ikomeza ityo.

Umutoza wa Police  FC  Kasambungo André nyuma y’umukino, yatangaje ko bakinnye n’ikipe ikomeye kuko ariyo igira abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu,  ariko we  nyuma yo kugura abakinnyi benshi muri Police FC, afite gahunda yo kubagerageza bose no gukomeza kubashakira imikino ya gicuti ngo babashe guhuza umukino.

Polisi FC iramuka  itsinze Musanze mu mukino wa ½ cy’irangiza, izahura n’izatsinda hagati ta Rayon Sport nayo izakina na Sunrise mu wundi mukino wa ½ cy’iri rushanwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd