Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Kanama, Police FC yegukanye igikombe cy’Agaciro Development Fund cy’umwaka wa 2015, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Sunrise igitego 1-0 .Hari ku munota wa 25 w’umukino, ubwo umukinnyi mushya wa Police FC witwa Ngomirakiza Hegman, ku mupira w’umuterekano wari utewe na Karisa Rachid nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umwe muri ba myugariro wa Sunrise.

 

By Ubwanditsi | Views : 10689 | Kuya 08-31-2015 04:36



Mu bice byombi by’umukino, habonetse amahirwe menshi yagiye ahushwa n’abakinnyi b’ikipe y’abashinzwe umutekano, nk’aho Twagirimana Innocent yahushije uburyo butatu bwari bwabazwe, byashoboraga kongera umubare w’ibitego bya Police FC, ku rundi ruhande ariko, rutahizamu wa Sunrise, yapfushije ubusa amahirwe yari abonye nyuma yo kutumvukana hagati y’umuzamu wa Police FC na myugariro Mugabo Gabriel.

Police FC ikaba yarageze ku mukino wa nyuma yarahigitse Bugesera  na APR FC.

Umuyobozi w’Ishyrahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA), Bwana Nzamwita Vincent de Gaulle nyuma y’umukino, yavuze ko iri rushanwa rizaba ngarukamwaka, rikazajya rifasha amakipe kwitegura shampiyona no kubaka umuco wo kwihesha agaciro mu banyarwanda biciye mu mupira w’amaguru.

Bishimira intsinzi

Bwana Nzamwita akaba yashyikirije sheki ya miliyoni 34,2 z’amanyarwanda Ambasaderi Gatete Claver, nk’umusanzu w’uyu mwaka mu kigega cy’Agaciro, ukaba waratanzwe n’abakozi ba FERWAFA, abakinnyi, abasifuzi n’abandi bagiye bayatanga igihe iri rushanwa ryabaga.

Ambasaderi Gatete, washyikirije igikombe ikipe ya Police FC, yashimiye amakipe yose yitabiriye irushanwa avuga ko bashyize umusanzu mu gutanga ibyo abanyarwanda bakeneye.

Yagize ati:”Uku ni ukwezi abanyarwanda bizihizamo agaciro kabo kandi bagakomeza kwishakira ibisubizo ku byo bakeneye.”

Yashimiye abakinnyi bitabiriya irushanwa muri rusange, by’umwihariko aba Police FC batwaye igikombe, ko berekanye umutima wo gukunda igihugu, aho yanavuze ko ikigega ubu gifite agera kuri miliyari 27,4 harimo miliyoni 34,2 zatanzwe na FERWAFA.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd