Umukobwa witwa Maria yavukiye muri Philippines atagira amaguru n'amaboko, avukira mu buzima bukomeye cyane kugeza ubwo bwaje guhinduka aho aboneye undi muryango wo muri Amerika wemera kumufata ukamugira nk'umwana wawo.

 

By Umutoni Solange | Views : 6426 | Kuya 03-02-2017 10:43



Ubuzima bw'umwana muto w'umukobwa witwa Maria bwahinduwe n'umuryango wa Stewart. 

Hashize igihe kigera ku myaka 3 aribwo muri Philippines, havukiye umwana utagira amaboko n'amaguru, nyuma y'amezi 6, yajyanwe aharererwa imfubyi hadasanzwe haba abana bakeneye ubufasha bwihariye. 

Umuryango ufite ubwenegihugu bw'Amerika wa Adrianne Stewart na Jason usanzwe ufite abana 2 b'impanga n'undi 1 w'umuhungu wabyawe n'abandi akagirwa umwana wabo, ahagana mu mwaka wa 2014, bashatse kongera umuryango wabo, begera ikigo gitanga uburenganzira bwo kwiyitirira uwo utabyaye, kibahuza n'umwana wo muri Philippines witwa Maria wavutse nta maguru nta n'amaboko maze aba ariwe bihitiramo mu bana benshi bari beretswe.

Ubwo yizihizaga isabukuru yo kwakira Maria nk'umwana we ku nshuro ya mbere, Adrianne Stewart, yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ko bamuhisemo kubw'ubuntu n'urukundo bamugiriye.

Ubuzima bw'umwana muto w'umukobwa witwa Maria bwahinduwe n'umuryango wa Stewart


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd